MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Ibishanga bitandatu bya hegitari zisaga 4000 bigiye gutunganywa

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
17/08/2024

Umushinga CDAT ufatanyije n’Akarere ka Nyagatare bagiye gutunganya ibishanga bitandatu bya hegitari zisaga 4000 kugira ngo bifashe abahinzi guhinga kinyamwuga   no mu iterambere ryabo rirambye.

Ibishanga bitandatu  bizatunganywa ni igishanga cya Muvumba cya hegitari 1 500, icya Cyabayaga cya hegitari 400, Kagitumba -Matimba cya hegitari 90 na Gabiro community block cya 810. Hari kandi igishanga cya Karangazi – Rwangingo ndetse n’igishanga cya Warufu gihuriweho n’uturere twa Nyagatare na Gatsibo.

Umuyobozi Mukuru wa CDAT Uzabibara Ernest yavuze ko inyigo nyinshi zo gutunganya ibi bishanga zizatangirana n’uyu mwaka wa 2024 mu gihe kubitunganya bizatangira muri 2025.

Yagize ati” Dutangira Gabiro na Warufu ntibyari biri muri gahunda ariko ku busabe bw’Intara n’Akarere biza kongerwa muri gahunda gusa uyu munsi aho tugeze turacyari mu nyigo ntabwo turatangira imirimo, aho tuzatangira imirimo vuba ni igishanga cya Rwangingo-Karangazi aho imirimo izatangira mu kwa Cumi n’abiri k’uyu mwaka byatinda bigatangira mu kwa mbere. Tuzatunganya kandi igishanga cya Muvumba, inyigo yaratangiye nibigenda neza muri Werurwe umwaka utaha imirimo izatangira.”

Yakomeje ati” Cyabayaga kimwe na Kagitumba- Matimba naho amasoko ntararangira neza ariko twasinye amasezerano ko hazakorwa inyigo mu kwezi kwa Cumi, twumva ko rero mu kwezi kwa Gatanu umwaka utaha imirimo yo kubaka yaba yatangiye. Gabiro dusa nk’aho turi kure kuko twumvikanye na Gabiro Agribusiness Hub ko ari bo Turakorana tukabaha amafaranga hanyuma bakishyura kampani izakora imirimo.”

Uzabibara kandi yavuze ko igishanga cya Warufu cyari gifite inyigo isanzwe igomba guhuzwa n’igihe ku buryo umwaka utaha w’ingengo y’imari imirimo ishobora gutangira ngo kuko nicyo gishanga kinini bagombwa gutunganya mu mushinga wose kuko gifite hegitari 3000.

Uretse ibisanga bitandatu bizakorwa mu Karere ka Nyagatare hari ibindi bishanga bazatunganya mu Turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe. Muri ibyo bishanga harimo icya Murundi, icya Ntende ndetse n’icya Nasho.

Umushinga CDAT uvuga ko ibikorwa umaze gukora byatwaye miliyari 15 Frw ku nkunga ya Banki y’Isi  , ubu bakaba bari gukora indi nyigo kugira ngo bahawe andi miliyari 40 Frw bakaba bizeye ko mu mezi abiri ayo mafaranga azaba yabonetse, ibikorwa bigakomeza nta nkomyi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Nambaje wayoboye Akarere ka Ngoma ari mu bakandida Senateri

Iburasirazuba: Nambaje wayoboye Akarere ka Ngoma ari mu bakandida Senateri

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU