MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Umwalimu SACCO wagaragaje impamvu abarimu bose bakwiriye kujya muri iyi koperative

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
09/08/2024

Koperative Umwalimu SACCO yahaye amahugurwa abayobozi b’ibigo by’amashuri basaga 180 muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gusobanurira abanyamuryango serivisi n’imikorere bya koperative yabo.

Mu mahugurwa bahawe harimo imikorere y’iyi koperative, ibyiza byayo ndetse banagaragarizwa impamvu nta mwalimu ukwiye kubaho atari muri iyi koperative.

Igikorwa cyo guhugura aba banyamuryango cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Kanama 2024 kikaba cyaranzwe no kubasobanurira uko bakora ndetse banahabwa umwanya babaza ibibazo bitandukanye, aba banyamuryango batashye bavuga ko basobanukiwe imikorere ku buryo bwimbitse kandi ko nabo bagiye guhugura bagenzi babo bo muri aka karere.

Bamwe mu banyamuryango ba Umwalimu SACCO baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko bashimishijwe n’aya mahugurwa bahawe kandi banyuzwe n’iki gikorwa cyo kubahugura bakabaha n’umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye.

Nshimyimana Augustin, umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyamuduha yagize ati “Koperative Umwalimu SACCO yadutumiye kugira ngo turusheho kuyiha ibyifuzo byacu kugira ngo imibereho yacu ikomeze kugenda neza ukurikije ibyo tugenda tuyisaba.”

Yakomeje agira ati” Ni ukuri ibyifuzo byacu byakiriwe n’ubundi twari dusanzwe tubitanga ku ma telefoni no mu bundi buryo bw’itumanaho ariko uyu munsi bifuje ko duhura mu buryo bw’imbona nkubone, byakiriwe rero, byakiriwe kuko twongeye kwibukiranya aho koperative Umwalimu SACCO yadukuye.”

“ uko yatangiye umushinga wayo uko yagiye iduteza imbere ndetse n’inguzanyo duhabwa n’icyo bashobora kuvugururaho kugirango turusheho kugenda tuzihabwa neza ku gihe ndetse bakazamura n’inguzanyo y’amafaranga tugenda duhabwa ibyo byose rero babitwemereye.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya Rumuri giherereye mu murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, Ishimwe Emmanuel yavuze ko basobanukiwe neza cyane ko hari ubwo nabo ubwabo hari ibyo bakoraga n’amakosa batabizi bagasanga amafaranga yabo yaragabanutse ariko ubu bamenye impamvu baburaga ayo mafaranga yabo.

Akomeza avuga ko Umwalimu SACCO kuva yaza abarimu biteje imbere bigaragarira buri wese, yagize ati” Umwalimu SACCO kuva waza hari icyo umwarimu amaze kugira, baduha inguzanyo ku nyungu ntoya kandi iyo ugiye kureba uko umwalimu yari ameze mbere ubona ko mu by’ukuri hari ikintu cyahindutse, umwalimu ubu ng’ubu asigaye ari umusirimu, umwalimu arubaka inzu, umwalimu arafata inguzanyo akishyurira abana amashuri, umwalimu arafata inguzanyo agakora ibikorwa bitandukanye bimuteza imbere.”

Sekanyange Jean Leonard, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashimiye umwarimu SACCO kubw’iterambere yagejeje ku banyamuryango bayo kuva yashingwa.

Umuyobozi Mukuru wa Koperative  Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence yavuze ko urwego ayobora rwakoze ibishoboka byose ngo rubashe guteza imbere abanyamuryango ndetse banateza imbere uru rwego kugirango rurusheho kunoza serivise rutanga.

Koperative Umwalimu SACCO itanga inguzanyo ku barimu bakora mu bigo bya Leta bakayungukira kuri 11% mu gihe abakora mu bigo byigenga bayungukira kuri 13%.

Iyi Koperative yashinzwe muri 2006, itangira kwakira ubwizigame muri 2007 mu gihe 2008 aribwo yatangiye gutanga inguzanyo ku banyamuryango bayo. Kuri ubu ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 134 mu gihugu hose.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umutoza Jackson Mayanja yagaragaje icyafasha amakipe yo mu Rwanda kubona abakinnyi beza

Umutoza Jackson Mayanja yagaragaje icyafasha amakipe yo mu Rwanda kubona abakinnyi beza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU