MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Imibiri 15 y’abishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro Gashora

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
12/04/2024

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 15  y’abatutsi bishwe mu cyahoze ari Komini Gashora igizwe n’imirenge ya Rilima, Gashora, Juru na Rweru.

Iyi mibiri 15 yashyinguwe kuri uyu wa 11 Mata 2024 yabonetse mu mirenge itandukanye, aho 7 yabonetse mu Murenge wa Gashora, 6 iboneka mu Murenge wa Rweru n’indi 2 yabonetse mu Murenge ya Rilima.

Karebwayire Edith warokotse Jenoside, ni umwe mu bagize imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro, avuga ko kubona imibiri y’ababo bakayishyingura mu cyubahiro bibaruhura umutima.

Ati: “Kubona abacu aho biciwe cyangwa tukababona aho bajugunywe ubu tukaba tubashyinguye mu cyubahiro ni iby’agaciro kuko bituruhuye umutima nyuma y’imyaka 30 ishize bishwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard asaba abantu bafite amakuru kugira imbaraga zo kuyatanga kugira ngo bakomeze gutera intambwe  mu kwimakaza ubumwe n’Ubudaheranwa.

Ati: “Abantu baba bazi amakuru bagire imbaraga zo kuyatanga berekane aho abantu bajugunywe, dufatanye kubashakisha nitubabona bizaruhura benshi.”

Muri iki gikorwa hanazirikanwe ubutwari bwaranze abiciwe ku biro by’icyahoze ari Komini Gashora, kuko n’ubwo haguye benshi ariko bari babanje kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo.

Bagerageje kurwanya ibitero bitandukanye bagabwagaho n’interahamwe, ariko bagera igihe barananirwa kuko interahamwe zaje gufashwa n’abasirikare n’abapolisi bari bafite imbunda.

urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 5214.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
CG (Rtd) Emmanuel Gasana yakatiwe gufungwa imyaka 3 n’amezi 6

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yakatiwe gufungwa imyaka 3 n'amezi 6

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU