Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ikangurira abaturage gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga kugira ngo birinde ibihombo biba muri uyu mwuga, abahinzi bakemeza ko abenshi muri bo bagikorera mu gihombo bitewe n’impamvu zitandukanye.
Mu busanzwe hari ibibazo bizwi ko biteza igihombo mu buhinzi, ibi akenshi abaturage usanga babishyira ku bandi, nabo bakagerekwaho ibindi, ibi ni nk’imbuto zidatanga umusaruro uhagije, kutabonera igihe amafumbire mvaruganda, ihindagurika ry’ibihe, naho ku ruhande rw’abahinzi bo usanga hari ibibazo birimo nko guhinga mu kajagari, kutuhira imyaka, bamwe mu baturage barya imbuto ndetse n’abatubahiriza gahunda z’ubuhinzi buboneye bukozwe kinyamwuga.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU nabo bemeza ko hari uruhare bo ubwabo bagira mu bihombo biva ku buhinzi.
Hitimana Seleman atuye mu Mudugudu wa Macuba mu Kagari ka Murundi mu Murenge wa Murundi, yemeza ko muri uku kwezi yafashe gahunda yo guhinga akurikije amabwiriza ahabwa n’abashinzwe ubuhinzi.
Yakomeje agita ati: “Nahingaga mu buryo bw’akajagari, umurima mfite buri gihe ndawuvangavanga, nateraga ibigori nkavanga n’ibishyimbo kandi wasangagamo n’imyumbati, nta na rimwe nigeze mpingira isoko.”

Hitimana avugako ubuhinzi bwe yakoreshaga ifumbire y’imborera n’imvaruganda, nyamara ngo yisangaga akoresha imbaraga nyinshi umusaruro uvuyemo ukaba mucye akaba atabasha kugira ibyo ahunika.
Muhayimana Jacqueline nawe ni umwe mu baturage bo mu Kagari ka Murundi, avuga ko gahunda ziriho zatuma bahangana n’ikibazo cy’ibihombo biboneka mu buhinzi.
Aha avuga gahunda za nkunganire, amahugurwa bahabwa, ndetse no kuba bakangurirwa kuhira imyaka igihe ikirere kitagenze neza.
Yakomeje agira ati: “Umuntu ahomba kuko aba atubahirije gahunda z’uko agomba guhinga, ibi narabisobanukiwe kuko mbere nahingaga ibigori kuri hegitari imwe nkakuramo nk’ibiro 800, nyamara ubu nshobora gukuramo toni enye, ikibazo gisigara ni ukubona aho ngurisha umusaruro wanjye.”
Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2021A kuwa 15 Nzeri, mu muhango wabereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Murundi, abahinzi basabwe gukora ubuhinzi bw’umwuga buzira igihombo, bifashishije inama bahabwa mu by’ubuhinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine agaruka ku gihombo abahinzi bahura nacyo mu buhinzi, avuga ko hari abaturage bavuga ko ifumbire n’imbuto bihenze bikabashora mu gihombo, ikindi ni uko hari abatubahiriza inama bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi.
Minisitiri Dr Mukeshimana yakomeje agira ati: “Impamvu duhomba tuba twabikoze nabi, tukabikora mu gihe kitari cyo bigatuma dutakaza amafaranga n’imbaraga ariko ntitunakuremo cya kintu twashoyemo, buriya umuntu aba ahombye cyane hari n’ubwo tudatekereza cyane ku mbaraga dushyiramo.”
Yakomeje asaba abaturage gukora bagamije inyungu. Yagize ati: “Iyo ukoze ikintu ntikiguhe umusaruro uba wahombye; mujye mubibara, umuntu wese agomba gukorera kunguka, nta muntu wakagombye gukora ahomba no mu buhinzi n’ubworozi ntimukemere y’uko mukora muhomba, mukore ibintu neza mwubahiriza ibipimo bababwiye.”
Icyo aba bahinzi bombi baganiriye na MUHAZIYACU bahuriyeho ni uko ubuhinzi bukozwe neza, ku bufatanye na Leta ibyo bahinze bakabibonera isoko, ngo ari umwuga mwiza kandi ugira amafaranga, bikanashimangirwa no kuba muri ibi by’icyorezo cya COVID-19, umusaruro w’ubuhinzi uri mu bifatiye runini ubukungu n’ubuzima by’igihugu.








