Hirya no hino mu gihugu haragenda hubakwa ibyumba by’amashuri bishyashya ku muvuduko udasanzwe muri gahunda ngari y’igihugu yo kurwanya ubucukike mu mashuri.
Gusa nk’uko byagiye bigaragara hamwe na hamwe, ibyumba byubakwa ahahoze hari ibibuga by’umupira, by’umwihariko ibyakinirwagamo umupira w’amaguru, cyane cyane kubera ko ari wo mwanya wisanzuye usanga ikigo gifite cyazamuramo inyubako.
Byatumye hari abatekereza ko imikino n’imyidagaduro ku mashuri byaba bigeye guhutazwa, kandi imikino ari kimwe mu byo Leta yagaragazaga ko ifite gahunda yo guteza imbere.

Nzavugankize Jean Claude, umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye utuye imbere y’ikibuga cy’umupira cyitwaga “Ku Giti cy’Itora” mu Kagari k’Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi, mu Karere ka Gatsibo ubu hari site nshyashya y’amashuri
Nzavugankize usanzwe akina ku mwanya wa karindwi mu kibuga cy’umupira w’amaguru avuga ko nta mahitamo bafite ariko asaba ko bashakirwa igisubizo, dore ko mbere y’uko icyorezo cya koronavirusi cyaduka ari ho bajyaga bakinira mu gihe batari ku ishuri.
Yabwiye MUHAZIYACU ati: “Ndasaba ko bazadushakira ikindi kibuga hafi hano, kuko nubundi n’ibi ni ibikorwa bya Leta, amashuri bahashyize turayishimiye ariko badushakiye ikibuga hafi hano byatubera byiza kurusha.”
Iki kibuga ab’urungane rwe bari baragihimbye “Stade Amabati Igiti cy’Itora”, bitewe n’igiti cy’inturusu kirekire kihateye. Ngo hajyaga hahurira nk’amakipe atandatu mu munsi umwe aturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo.
Ati: “Iki kibuga cyari gikunzwe n’abantu benshi.”

Yankurije Vestine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi yasobanuye ko bajya kuhashyira amashuri bari babizi ko hari ikibuga cyakinirwagamo, ariko ngo barebye icyari kibabaje kurusha ibindi.
Yagize ati: “Ariko ntabwo twubatse amashuri ngo duterere iyo kuko n’abo bana bazahigira bakeneye gukora siporo.”
Yankurije yongeye arasobanura ati: “Nk’uko mubibona muri iki kibuga hagati harimo umwanya, ariko ntabwo imikino yose ya siporo ishobora gukinirwamo. Nk’ubuyobozi rero, hari ikindi kibuga kiri mu Kagari ka Gakenke, ni mu kilometero kimwe na metero nkeya uvuye hano.”
Yongeyeho ko ibibuga bisaba umwanya mutoya nk’imikino y’amaboko ya basketball na volleyball bizubakwa mu mwanya wasigaye.
Uyu muyobozi yasobanuye ko icyo kibuga cy’umupira w’amaguru ari ahantu hagari, ndetse na kampani ya Fair Construction igiye kubaka umuhanda wa kaburimbo i Kiramuruzi yabasezeranyije ko izabatunganyiriza ikibuga ikakigira neza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred nawe yavuze ko bazirikana ko hagiye hubakwa site z’amashuri nyinshi cyane, ndetse ko hari na za site zidafite ibibuga by’umupira abana bakiniraho.
Yasobanuye ati: “Ubu rero iki ni icyiciro kimwe cyo kubona amashuri, turumva nk’uko Leta yagiye ibidufashamo, ikindi cyiciro kizakurikiraho kizaba icyo kureba ibindi bidahari, nk’ibibuga n’ibindi bidahari kugira ngo bizashakirwe igisubizo, nk’uko ibi byumba by’amashuri bibonetse.”
Mu Ntara y’Iburasirazuba harimo kubakwa ibyumba 5,803 kuri site 708, harimo site nshyashya zirenze 100.







