Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterembere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yagaragaje aho akarere kageze kubaka ibikorwaremezo by’imihanda, avuga ko mu Mujyi wa Kabarore hari gukorwa imihanda ifite ibirometero bikabakaba bitatu n’igice mu cyiciro cya kabiri.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Visi Meya Sekanyange yatangaje ko bageze mu cyiciro cya kabiri bubaka imihanda mu Karere ka Gatsibo, aho iyiciro cya mbere cyari mu mirenge ya Kiziguro, Ngarama na Kabarore, ahakozwe imihanda ingana n’ibirometero birindwi.
Visi Meya Sekanyange yagize ati: “Iyi mihanda irimo gukorwa mu Mujyi wa Kabarore, ni icyiciro (Phase/faze) cya kabiri kuko faze ya mbere twayikoze umwaka ushize; na bwo twari twakoze imihanda mu mijyi, ari Umujyi wa Kabarore, twari twakozemo uriya muhanda munini uva mu mujyi, ugera kuri hoteli, ndetse n’umuhanda twari twakoze mu Mujyi wa Kiramuruzi-Kiziguro: tuwita Kiramuruzi-Kiziguro kuko wabaye umujyi umwe, aho hari kaburimbo ica ku Bitaro bya Kiziguro na wo twakoze. No mu Mujyi wa Ngarama hari ibirometero birenga bibiri twakozeyo, na byo byaruzuye ubu birakora neza. Faze ya kabiri rero ni iyi ngiyi yo mu Mujyi wa Kabarore, ikabakaba hafi ibirometero bitatu n’igice.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko iyi mihanda izakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, ikazarangira itwaye arengaho gato kuri miliyari n’ibihumbi 300 Frw.
Akarere ka Gatsibo, gafite intego yo gukomeza gukora imihanda, haba mu Mujyi wa Kabarore ndetse n’iwunganira, byose bigamije kurushaho gutuma hagaragara neza, koroshya imigenderanire kandi ku buryo nta vumbi cyangwa icyondo abayikoresha bahura na byo.
Aka karere kandi kiyemeje ko buri mwaka kazajya gakora byibuze ibirometero 3.5, mu rwego rwo guteza imbere imijyi yunganira uwa Kabarore.







