Mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gabiro, ribinyujije mu mushinga RW 0365 riterwamo inkunga na Compassion International Rwanda, kuri uyu wa 6 Mutarama 2024, habaye umuhango wo gusezerera abana 110 bawurerewemo, kuva mu wa 2008 kugeza mu wa 2023.
Uyu muhango wabanjirijwe n’akarasisi k’abana basozanyije n’umushinga n’ababaherekeje, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, katangiriye kuri Banki ya Kigali ishami rya Kabarore kagasorezwa kuri ADEPR Gabiro, aho ibirori byakomereje.
Ni ibirori byitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarore, Compassion International, ubuyobozi bw’iri torero, abana bafashwa n’uyu mushinga n’ababyeyi ndetse n’abandi batandukanye.
Abasoje muri uyu mushinga bavuze ko bashimira uyu mushinga wabafashije, dore ko ubafata bakiri bato ukabishyurira amashuri kuva mu kiburamwaka kugeza bagize imyaka 22.
Uwiringiyimana Deborah uri mu batangiranye n’uyu mushinga yagize ati: “Uyu mushinga urafasha, ufasha umwana w’umukene, waba uri imfubyi bakakubakira, bakaguha inka; utanga icyifuzo ufite bakagufasha. Banyishyuriye ishuri kuva mu kiburamwaka, n’ibindi bintu byinshi.”
Niyomwungeri Jean Damascene na we warerewe muri uyu mushinga arawushimira cyane, avuga ko wamubereye mu rugo.
Yagize ati: “Ni umushinga wambereye uw’icyitegererezo, cyangwa se wambereye mu rugo. Bamfashe mfite imyaka 5; uyu mushinga rero ufite byinshi wankoreye, ishuri nararyishyuriwe, banguriye inzu, ibintu bakoze ni byinshi, baranyambitse; yewe n’isabune ya buri kwezi n’amavuta barabimpaga mu myaka 20, urumva ni ababyeyi.”
Muri ibi birori hatangiwe ubutumwa bunyuranye, aho abasoje bibukijwe ko bagomba guhora iteka biteguye kumva amajwi akeneye ubufasha, kugira ngo na bo bagire abandi bana bavana ku ngoyi y’ubukene.
Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Umuyobozi w’Umushinga RW 0365 muri Itorero rya ADEPR Gabiro, Sibomana Jean Bosco yakomoje ku ntego nyamukuru y’igikorwa cy’uyu munsi, agira ati: “Iki gikorwa cyari kigamije kurebera hamwe ibikorwa umushinga umaze kugeraho mu myaka 15 ishize ndetse no gushimira abana bawunyuzemo.”
Yakomeje agira ati: “Iki gikorwa twagifashijwemo n’Umuterankunga, ari we Compassion International, ifite intego yo gukura umwana ku ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu.”
Sibomana yakomeje avuga ko aba 110 basoje bagejeje ku myaka 22, harimo abafashwe bafite imyaka itatu, avuga n’icyo byabamariye, ati: “Hari abana bamwe, ubu bafite akazi mu muri leta, abikorera ku giti cyabo, abacyiga kaminuza; mu buryo butandukanye, mbese abana bari kugenda batera imbere.”
Ndayisenga Elysé, Umukozi w’Umurenge wa Kabarore ushinzwe imiyoborere myiza yavuze ko leta yishimira ubufatanyabikorwa bw’amatorero mu iterambere ry’umuturage.
Yagize ati: “Iyo tugiye mu nkingi y’imibereho myiza dusangamo gahunda nyinshi zigamije gukura abaturage mu bukene, ugasanga rero, nk’abafatanyabikorwa bacu muradufasha kugira ngo dushyike ku izo ntego. Bavuze gahunda nyinshi zigamije kuvana umuturage mu bukene, hari amazu yagiye yubakirwa abakene, hari abana bafashwa kwiga, rero niyo mpamvu navuga ngo muri abafatanyabikorwa beza kandi tutabafite twaba duhombye ikintu kinini mu kwesa imihigo.”
Umushinga RW 0365 watangijwe mu wa 2008 n’Umushumba Rutwaza John, nyuma yo kubona ko hari abana b’abakene babaho mu buzima bubi kandi bukwiye guhinduka.
Abana bafashijwe muri uyu mushinga bageze kuri 313 bose hamwe mu nkingi 4, mu buzima, aho bishyurirwa mituweri, bakavuzwa, bagahabwa ibikoresho by’isuku n’ibindi; mu bumenyi n’ubukungu: aho bahabwa ibikoresho by’ishuri, bakishyurirwa amafaranga y’ishuri, bakanahabwa amatungo arimo inka, ingurube ihene, n’inkoko; mu bugingo aho bigishwa iyobokamana no mu mibanire n’Abandi.
Uyu mushinga kandi wubakira imiryango y’abana ufasha idafite aho iba, ikanaboroza amatungo magufi n’amaremare, utibagiwe gutangira mituweri abatayifite.







