Kuri uyu wa 3 Ukuboza U Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye n’Abantu bafite Ubumuga, tugere ku ntego z’Iterambere Rirambye.”
Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Ruramira mu kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’Akarere ka Kayonza, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascene yasabye ubufatanye bumva ko umuntu wese ari nk’undi.
Ati: “Abantu twese twumve ko ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi, twese dufatanye kugira ngo tugere ku iterambere rirambye, twese turasabwa gukuraho inzitizi zishobora gutuma umuntu atagera ku intego, tugire uruhare mu gutuma ufite ubumuga atigunga.”
Yakomeje agira ati: “Kunganira abafite ubumuga ntabwo bireba leta gusa nawe w’abigiramo uruhare; ni wowe muvugizi wa mbere mu kuvuganira mugenzi wawe ufite ubumuga umuyobora, ibiri mu bushobozi bwawe ubikore kugira ngo ufashe abafite ubumuga.”
Yakomeje yibutsa ko abafite ubumuga badakwiye kwiheza ngo ahubwo bakwiye kugaragara muri gahunda zitandukanye zirimo n’iza leta.
Yasabye kandi abafite ubumuga gukoresha neza amahirwe bahabwa.
Bamwe mu bafite ubumuga bishimiye ko hari byinshi bamaze kugeraho birimo kudahezwa mu bikorwa byose bibafasha kwiteza imbere, gusa ngo hari n’ibigikenewe kongerwamo imbaraga.
Kagabo Ndoro James wari uhagariye abafite ubumuga mu Karere ka Kayonza yavuze ati: “Turashimira leta y’u Rwanda ifasha abafite ubumuga. Umunsi ku munsi hagenda hagaragara impinduka, hari intambwe iterwa kugira ngo imibereho y’abafite ubumuga ihindike. Twizere ko nibitagenda neza bizakosoka.”
Yakomeje asaba abafite ubuga ko bahindura imyumvire anabonera kugaragaza imbogamizi abafite ubumuga bahura zo zirimo kuba hari abayobozi badatanga raporo yabo uko bikwiye.
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe zikibangamiye abafite ubumuga zirimo ingengo y’imari idahagije, uburezi bwihariye buhenze ku bafite ubumuga, serivisi z’ubuvuzi zidakoresha mitiweli, insimburangingo zihenze no kutagira amakuru bitewe nuko hari imwe mu miryango igihisha abafite ubumuga, n’ibindi.
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga mu Karere ka Kayonza boroje bamwe mu bafite ubumuga, bahabwa inka, ihene abandi bahabwa matora zo kuryamaho.







