Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere asobanura ko mu bukangurambaga bukorwa imiryango yigishwa ko kwita uko bikwiye ku buzima bw’umugore utwite ari ugutegura kuzagira u Rwanda rufite abana bafite ubuzima bwiza, batagwingiye.
MUHAZIYACU yagiranye ikiganiro kihariye n’uyu muyobozi ku musozo w’icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ku rwego rw’Igihugu, mu bukangurambaga “Hehe n’igwingira ry’umwana” bwari bifite intego igira iti ‘Twite ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana, imirire, isuku n’isukura, dukingize abana inkingo zose’; bwatangijwe tariki 27 Ugushyingo, bwamaze icyumweru.
Mukandayisenga Janviere, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asobanura ko iki cyumweru cyakozwemo ibikorwa bitandukanye birimo gutanga serivisi ku bagore batwite, gupimisha inda, gukangurira abagore kubyarira kwa muganga, serivisi zo kuboneza urubyaro ku bagore n’abagabo, gupima abana bari munsi y’imyaka itanu mu bijyanye n’imikurire.
Yasobanuye ko imbaraga nyinshi zishyirwa mu kwita ku buzima bw’umugore utwite kuko ubuzima bw’umwana butangira agisamwa, kandi umubyeyi aba agomba gufata indyo yuzuye, akitabwaho cyane; kugira ngo uwo umwana atazavuka agwingiye cyangwa akavukana ibindi bibazo.
Yagize ati: “Ni ngombwa ko twita cyane ku mugore utwite kugira ngo na we abashe kwita kuri wa mwana uri mu nda ye kugeza igihe avukiye, abyarire kwa muganga, tumubwire kuboneza urubyaro kugira ngo wa mwana yabyaye ashobore kwitabwaho atazahura n’ikibazo cy’igwingira cyangwa icy’imirire mibi kuko habuze ibyo kumugaburira kubera mama we ari kwita kuri wa mwana wundi cyangwa se kuko yamukuye ku ibere ntamwonse neza uko bikwiriye kuko yamaze gutwita; ahubwo umwana tugakomeza tukamwitaho kugeza nibura agize imyaka itanu.”
Akomeza agira ati: “Twakoze kandi n’ibikorwa byo gupima igwingira mu bana bari munsi y’imyaka ibiri kugira ngo turusheho kugira abana beza, badafite igwingira, ba bana bazavamo urubyiruko bakazavamo abaturage beza bahamye bafite imbaraga mu gihagararo mu bwenge kuko batigeze bagwingira; ibyo rero bitangirira mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kuko umwana dutangira kumwitaho ari mu nda ya mama we.”
Ibyo kandi ngo byakozwe hashyirwa imbaraga no mu kwita ku bana bakiri bato, kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye no kuyigaburana isuku, no gukingiza ku gihe inkingo zose.
Mu bindi byakozwe muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana harimo gutanga Vitamini A ku bana bafite guhera ku mezi atandatu kugeza kuri 59, ibinini by’inzoka ku bana n’abantu bakuru, gutanga Ongera ku bana bafite guhera ku mezi atandatu kugeza ku mezi 23 , gupima ibiro no gukingira abana bacikanwe.
Ni icyumweru cyateguwe, mu gihe Akarere ka Kirehe kari gasoje icyumweru cy’ubukangurambaga bwa Izihirwe Kibongo II bwari bwasuzumiwemo uburyo abana bahagaze mu mirire n’igwingira, bikagaragara ko muri aka Karere mu bana basaga ibihumbi 50 bari munsi y’imyaka itanu, abagera kuri 200 bafite ibibazo by’imirire mibi[bari mu ibara ry’umuhondo], mu gihe abana 36 bari bari mu mirire mibi ikabije[mu ibara ry’umutuku].
Abana bari mu muhondo bahise bahorezwa gukurikiranirwa ku bigo nderabuzima by’umwihariko, naho abari mu ibara ry’umutuku boherezwa mu Bitaro bya Kirehe kugira ngo bondorwe, bikajyana n’uko ababyeyi babo bigishwa ibyo bagomba kwitaho, ubufatanye n’abaturage n’abafatanyabikorwa kugira ngo haboneke ibyo kurya bikwiye, n’uko bategura indyo yuzuye kugira ngo ba babana batahe bakize.
Mu Karere ka Kirehe kugeza ubu ubwitabire bw’abagore batwite mu gupimisha inda nibura inshuro enye zagenwe ngo buri ku gipimo cya 56%. Ubushakahatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage[DHS] bwo muri 2020 bwerekanye ko Akarere ka Kirehe kari kuri 31.3% mu bijyanye n’igwingira.
Naho abagore bitabira kubyarira kwa muganga ni 93%, mu gihe umwaka wa 2022-2023 ubwitabire bwa gahunda yo kubonza urubyaro bwari ku gipimo cya 59%.








