MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Jay Polly na The Mane bagiye kujyanwa mu nkiko nyuma yo kudataramira abatuye i Nyagatare

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
03/01/2020
Igitaramo cyari cyitezwemo Jay Polly cyarangiye atakitabiriye. Abagiteguye baravuga ko umutumirwa n'abamuhagarariye babatengushye.

Igitaramo cyari cyitezwemo Jay Polly cyarangiye atakitabiriye. Abagiteguye baravuga ko umutumirwa n'abamuhagarariye babatengushye.

Nsabimana Yves uzwi nka Thierry usanzwe utegura ibitaramo mu Karere ka Nyagatare, agiye kujyana mu nkiko umuhanzi Jay Polly n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane uyu muhanzi yabarizwagamo mu minsi ishize, nyuma yo gukererwa mu gitaramo yari yabatumiyemo i Nyagatare bikarangira bataririmbye.

Ibi byabaye tariki 24 Ukuboza 2019 mu gitaramo bari batumiwemo i Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha maze bahagera mu rukerera tariki 25 Ukuboza abafana bitahiye ndetse n’amasaha Polisi yari yemereye abateguye iki gitaramo yarangiye.

Nsabimana Yves uzwi nka Thierry wari wateguye iki gitaramo avuga ko ubundi mu masezerano yari yagiranye na The Mane ngo bari bumvikanye ko hazaza Safi Madiba, nyuma ngo bamuhamagara bamubwira ko atakibonetse bitewe nuko atarakibarizwa muri The Mane.

Hasigaye umunsi umwe  ngo igitaramo kibe, Aristide ureberera inyungu z’iyi kompanyi yahamagaye uyu mugabo amusaba guhitamo hagati ya Jay Polly na Marina, ngo yahisemo Jay Polly undi amwemerera ko bazahagera hakiri kare bakiyereka abafana.

Mbere harihateganyijwe Safi Madiba, biza guhinduka, ab’i Nyagatare bategereza Jay Polly, ariko yahageze abafana batashye.

Nsabimana akomeza avuga ko umunsi nyirizina wageze akabahamagara bakamubwira ko bahagurutse i Kigali mu ma saa munani agakomeza gutegereza kugeza saa moya z’ijoro ubwo bamubwiraga ko aribwo bahagurutse i Kigali.

Ati “ Abafana bararambiwe barataha, abandi bahagera saa saba abafana bitahiye arinjye n’ubuyobozi bw’umurenge tuhasigaye gusa, barangije bambwira ko mpanga ikindi gitaramo bucyeye bwaho saa sita z’amanywa mbabwira ko ntabona abafana bahita bisubirira i Kigali.”

Akomeza avuga ko bamuhombeje amafaranga menshi cyane arimo ayo yakodesheje ama-tents, intebe, sonorisation, amatike n’ibindi byinshi kuburyo yahombye amafaranga menshi, ngo arateganya kubajyana mu nkiko bitewe nuko banze kumusubiza amafaranga ye, ngo iyo abwiye Aristide kumusubiza amafaranga ye amubwira ko bidashoboka.

Gahunzire Aristide uhagarariye ubuyobozi bwa The Mane avuga ko nta kintu na kimwe ashaka kubivugaho ngo kuko iki gitaramo cyari cyateguwe n’abantu batamenyereye gutegura ibitaramo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026
Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 
Amakuru

Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 

01/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera FC yahakanye amakuru yo gutandukana na Moustapha inatangaza abakinnyi babiri bashya

Bugesera FC yahakanye amakuru yo gutandukana na Moustapha inatangaza abakinnyi babiri bashya

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU