MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Abasaga 3700 barwaye Igituntu mu mwaka umwe, uburyo iyi ndwara ihangayikishije

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
23/11/2023

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’ubuzima-RBC bwagaragaje ko mu mwaka wa 2022-2023 umubare w’abarwayi b’igituntu mu Rwanda babaye 9417 iyi mibare ikaba yarazamutse ikiyongeraho abarwayi barenze 3000; muri abo abakirwaye bo mu Ntara y’Iburasirazuba bakaba ari 3713 muri uwo mwaka.

Biri mu byavugiwe mu mwiherero w’iminsi ibiri w’ibigo by’ubuvuzi bikorera muri kano Karere wasojwe kuri uyu wa 23 Ugushyingo.

Intara y’Iburasirazuba yihariye 3713 bangana na 39,43% by’abarwaye igituntu, RBC ikaba itangaza ko izamuka ry’iyi mibare ryatewe n’abarwayi benshi bagaragaye mu igororero rya Rwamagana aho muri 2023 abagororwa bikubye kabiri bagera ku ibihumbi 18.

Iyi raporo yagaragajwe yerekana ko kuva mu mwaka 2022-2023, Akarere ka Ngoma gafite abarwayi bashya b’igituntu 159, ikaba iri ku mwanya wa kabiri na case 50 mu bantu bagera ku 100,000 by’abaturage, kakaza inyuma ya Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana indwara y’igituntu mu Ntara y’Iburasirazuba, Uwimbabazi Illuminee, avuga ko indwara y’igituntu yiyongereye ku buryo hatagize igikorwa yazafata abantu benshi kurushaho.

Ati: “Ngereranyije na raporo uko zimeze ubona ko indwara y’igituntu muri aya mezi atandatu yatangiye kuzamuka, hakenewe ubukangurambaga kuko iyi ndwara irangwa n’inkorora imaze ibyumweru bibiri cyangwa hejuru, kugira umuriro, gutakaza ibiro, kubira ibyuya cyane mu ijoro, kubura ubushake bwo kurya, iyo ubana n’umuntu ufite iyo ndwara ukagira akamenyetso gatoya wagakwiye kwihutira kwa muganga kwisuzumisha kuko yandura.”

Uwimbabazi akomeza agira ati: “Igihe cyose wakwihutira kujya kwa muganga kuko uvurwa ugakira kandi nta zindi ngaruka, mu gihe iyo utinze uremba bikakuviramo gupfa kandi imiti ni ubuntu no kwisuzumisha ni ubuntu.”

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Rukumberi, Hakumbuza Michel, yavuze ko bagiye guhagurukira iyi ndwara y’igituntu hakiri kare kuko bamaze kugira batanu bamaze kuyisangana mu murenge wa Rukumberi.

Ati: “Ukurikije imibare biragaragara ko igituntu kiri mu baturage dushingiye kuba cyandurira mu gusangira bakoresheje imiheha cyane mu cyaro n’ibikombe bisangirirwaho. Birasaba ko dukomeza kubigisha ko gusangira ku kintu kimwe atari byiza kuko twabibonye ko umuntu umwe iyo atavuwe neza ashobora kwanduza 10 bikagaragara ko tutagize icyo dukora bishoboka kwiyongera ikaba myinshi cyane ko muri uyu mwaka twagize abantu bane.”

Gahunda y’Igihugu yo kuvura abarwayi bagakira indwara y’igituntu igeze kuri 89%.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko bagiye gufata ingamba zirimo n’ubukangurambaga kugira ngo hakumirwe ubwiyongere bw’indwara y’igituntu.

Yakomeje agira ati: “Mu ngamba tuzafata harimo gupima benshi bashoboka mu bakekwa kugira ngo abari muri sosiyete mu giturage babashe kubonwa kandi baherekezwe mu buryo bwo kwa muganga, bahabwe imiti kuko igituntu gikira neza.”

Igituntu ni ndwara yandura, iterwa n’agakoko gato cyane kitwa ‘bacille de koch’, kakibasira ibihaha, umurwayi agakorora ndetse akaba yagira n’ingorane zo guhumeka, ikindi bihereye mu bihaha igituntu gishobora kwibasira n’indi myanya y’umubiri. Yandurira mu mwuka duhumeka, ikanakwirakwiza iyo ukirwaye akoroye cyangwa yitsamuye akaba ashobora kwanduza abantu babana, birirwana mu kazi n’abandi bose bashobora kumarana umwanya munini.

Indwara y’igituntu yibasira abagabo cyane aho mu mwaka wa 2022-2023 mu barwayi 9417 igitsina gabo ari 78,1% mu gihe igitsina gore ari 21,9%; , abari hagati y’imyaka 25 na 44 ni bo bibasirwa cyane n’iyi ndwara.

U Rwanda rufite gahunda yo kugabanya ubwiyongere bw’indwara y’igituntu kugera ku barwayi 10/100,000 bijyana na gahunda y’Isi muri rusange yo kuyirandura muri 2035 nk’uko mu mwaka wa 2020 RBC yabitangaje.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Umushinga wa miliyari 12Frw wo kubaka isoko rya Nyakarambi ugeze he?
Ubukungu

Umushinga wa miliyari 12Frw wo kubaka isoko rya Nyakarambi ugeze he?

14/11/2026
MINEDUC yatangirije i Bugesera gutera ibiti by’imbuto mu mashuri asaga 4000
Abana

MINEDUC yatangirije i Bugesera gutera ibiti by’imbuto mu mashuri asaga 4000

14/11/2026
Abagororerwa mu Igororero rya Ngoma bungukira mu buhinzi bw’inanasi
Amakuru

Abagororerwa mu Igororero rya Ngoma bungukira mu buhinzi bw’inanasi

13/11/2026
Ngoma iri imbere mu Gihugu mu kwandukura abapfuye mu bitabo by’irangamimerere
Amakuru

Ngoma iri imbere mu Gihugu mu kwandukura abapfuye mu bitabo by’irangamimerere

13/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
RAB yavuze ku buryo igiye kujya ikorana n’abavuzi b’amatungo bigenga

RAB yavuze ku buryo igiye kujya ikorana n’abavuzi b’amatungo bigenga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU