MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abantu 23 biganjemo abayoboke ba ADEPR bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
13/08/2020

Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe abantu 23 barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bo mu murenge wa Kiramuruzi mu kagari ka Gakenke mu mudugudu wa Akarusisi.

Iyi nkuru MUHAZIYACU ikesha Polisi y’u Rwanda igaragaza ko, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yatangaje ko  Polisi imaze kubona ayo makuru yahise ijya kureba abo bantu isanga bateraniye mu nzu mu cyumba cya metero 2 kuri 3 barimo gusenga nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya Coronavirus bubahirije.

Ati “Tukimara kumenya ayo makuru saa tatu z’ijoro twagiye muri ruriya rugo dusangamo bariya bantu 23 barimo gusenga. Nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bari bubahirije kandi bari bavuye mu bice bitandukanye.”

CIP Twizeyimana yavuze ko abafashwe bari abagore 20 n’abagabo 3, abenshi kandi bari abayoboke b’itorero rya ADEPR, umwe yari uwo mu itorero rya Angilikani undi yari uwo mu idini Gatolika.

CIP Twizeyimana avuga ko muri iki gihe abantu batemerewe kuva imihanda yose ngo bateranire ahantu hamwe yaba amasengesho cyangwa ibindi birori keretse ibyemerewe gukorwa kandi nabyo hakubahirizwa umubare n’amabwiriza yatanzwe.

Ati “Bariya bantu baturutse ahantu hatandukanye nta wari uzi uko ubuzima bwa mugenzi we buhagaze. Bari begeranye cyane kandi nta dupfukamunwa bari bambaye, iriya myitwarire ishobora gutuma banduzanya koronavirusi.”

Abafashwe bahise bajyanwa mu buyobozi kugira ngo baganirizwe ku bubi bw’icyorezo cya COVID-19, banasobanurirwe uko bagomba kukirinda. Aba bantu 23 baje bakurikira abandi 24 mu mpera z’icyumweru gishize bafatiwe mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye nabo bateraniye mu mugezi w’amazi atemba nabo barimo gusenga.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsibocoronavirusGatsibo

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Umupolisi n’umuyobozi w’ishuri batawe muri yombi bakekwaho kwiba Fer à béton

Kayonza: Umupolisi n'umuyobozi w'ishuri batawe muri yombi bakekwaho kwiba Fer à béton

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU