Ministiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana asaba urubyiruko kwirinda ingeso mbi, ibiyobyabwenge n’ubusinzi kuko iyo abantu bayobowe n’ibiyobyabwenge no kugwa mu byaha biroroha.
Bimwe mu bibazo u Rwanda ruhanganye nabyo muri iki gihe harimo n’ubusinzi bukabije mu rubyiruko, aho ubu hatangiye ubukangurambaga nko kudaha abataruzuza imyaka 18 inzoga, “Inzoga si iz’abato” & “Tunyweless”ku bayirengeje, hiyongeraho no gushyiraho amasaha ntarengwa y’ibikorwa by’imyidagaduro.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza baganiriye na Muhazi Yacu bemeza ko ikibazo cy’ubusinzi n’ingeso mbi kigaragara mu rubyiruko cyane ugeranyije n’abakuze. Bakagaragaza ko ibyo biterwa n’abumva iterambere nabi.
Cyiza Remy w’imyaka 17 yagize ati: “Ngewe mba numva gusinda ku muntu w’umujene (urubyiruko) bidasa neza. Ntabwo bikwiye abakiri bato nkatwe. Ubundi abasaza nibo najyaga mbona mu tubari ariko ubu birakabije mu rubyiruko, kuko usanga bazibura bakishora mu bikorwa bibi ngo bazibone.”
Iradukunda Christella ufite imyaka 25 ati: “Kuva navuka sindasoma ku nzoga ariko mbona bagenzi banjye bazinywa cyane cyane abakobwa basinze, nkumva isoni ziranyishe. Kuri njye kunywa inzoga si ikibazo ahubwo kunywa izo utabashije ni cyo kibazo.”
Hakizimana Pascal nawe ati “Njye natangiye kunywa urwagwa kera mfite imyaka 14, ubu mfite 30 nduhawe na Data kandi ibyo byari iby’icyo gihe. Rero n’uyu munsi hari ibyaho ari ibyo by’ibi. Babyita iterambere ariko iterambere rituma abantu babaho nk’abazapfa ejo ntaryo mbona.”
Ministiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana asaba urubyiruko kwirinda ingeso mbi, ibiyobyabwenge n’ubusinzi kuko iyo abantu bayobowe na byo no kugwa mu byaha biroroha.
Ati: “Hari ingeso mbi bigaragara ko ziza zibangamira umuco nyarwanda tugomba kwirinda. Urubyiruko turarusaba kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo bubake igihugu gitekanye, kuko iyo abantu bayobowe n’ibiyobyabwenge no kugwa mu byaha, kubigisha kwangana no kwicana biroroha kimwe n’ubusinzi.”
Imibare RIB yasesenguye mu myaka ine ishize igaragaza ko ibiyobyabwenge byiganje mu bantu bari hagati y’imyaka 18 na 30, biganjemo urubyiruko ruri mu mashuri.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe muri 2022, ryagaragaje ko mu Rwanda 65.3% by’Abanyarwanda, ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 y’amavuko.
Ku bihano byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye birimo urumogi, ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko iyo umuntu ahamwe n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 rwf).








