Mu Murenge wa Rukara uherereye mu Karere ka Kayonza hagaragaye umurambo w’umwana w’umukobwa uri hagati y’imyaka 15 na 18 akaba yishwe yambaye ubusa, agateragurwa ibyuma ndetse akanacibwa intoki, uwamwishe kugeza ubu ntabwo aramenyekana.
Ni umurambo w’umukobwa witwa Dusabe Chantal wagaragaye kuri iki cyumweru mu Kagari ka Kawangire mu Mudugudu Butimba, ukaba wabonywe n’abaturage ubwo bawusangaga mu murima.
Nkunzurwanda John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara aganira na MUHAZIYACU yemeje aya makuru ndetse anasobanura ko umuntu ukekwaho kwica uwo mukobwa ari umugabo we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Ati: “Turakeka ko yishwe n’umugabo babanaga wari waramushatse nyuma yuko uyu mwana avuye mu ishuri agashaka umugabo, umurambo wasanzwe mu ntanzi z’urugo hafi y’aho babaga, yari yatewe ibyuma mu kanwa, mu kwaha ndetse twanasanze intoki eshatu zitariho.”
Uyu muyobozi yavuze ko basanze umurambo watangiye kwangirika ku buryo batapfa guhita bemeza umunsi yishweho, yavuze ko abari abaturanyi b’uyu muryango bahise bafatwa kugira ngo babazwe ibyo bazi kuri uyu muryango.
Ati: “Undi wagafashwe ni umugabo we ariko ni umuntu utanavuka aho ngaho, urabona iburasirazuba hakunda kuza abantu benshi bishakira ubuzima nawe niko yaje ariko ntituramenya imyirondoro ye nyakuri.”
Kuri ubu iperereza rikaba ryahise ritangira muri uyu mudugudu, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Gahini ngo ukorerwe isuzumwa.






