MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Hagaragajwe ibituma Virusi itera Sida yiyongera cyane mu rubyiruko

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
06/09/2023

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera baratunga agatoki bamwe mu babyeyi kutita ku burere bw’abana, abandi ntibabarinde ubusambanyi bigatuma umubare w’abandura virusi itera Sida ukomeza kwiyongera.

Ni nyuma y’aho imibare iherutse kugaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima-RBC, igaragaza ko Akarere ka Bugesera kari ku mwanya wa gatanu mu gihugu mu kugira umubare w’abafite virusi itera Sida nyuma ya Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo na Rwamagana.

Abaganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko igituma ubwandu bukomeza kwiyongera ari uko ababyeyi badasobanurira abana bato ububi bwo kwandura virusi itera Sida.

Shumbusho Kalim utuye mu Murenge wa Mayange avuga ko ababyeyi basigaye bagira uburangare bityo ntibasobanurire abana babo ingaruka zo kwishora mu mibonano mpuzabitsina.

Ati: ”Muri iki gihe ababyeyi usanga batita ku guha uburere bwiza abana babo ndetse ntibanabatinyishe ibibi byo kwandura Sida, ubwo rero abana bagakura bumva badasobanukiwe neza ububi bwayo, cyane ko bo baba batarigeze babona abishwe nayo mbere imiti igabanya ubukana bwayo itaraza.”

Ntigurirwa Aimable utuye mu Kagari ka Kagenge mu isanteri ya Biryogo mu Murenge wa Mayange nawe ashinja ababyeyi kutabera abana urugero rwiza ngo kuko usanga hari abakora umwuga w’uburaya byeruye nyamara bafite abana, abo bana babo ngo bakura bumva ko gukora imibonano mpuzabitsina bitagira ingaruka nk’iyo kwandura virusi itera Sida.

Tumukuze Marie Rose nawe ni umukecuru utuye mu Murenge wa Mayange we yagize ati: “Usanga abantu bakuze ari nabo baba bafite ubwo bwandu noneho bakabukwirakwiza mu rubyiruko batitaye ko ari abana bato bangana n’ababo. Ibyo rero bigaragaza ubuhemu bw’ababyeyi bwo kudatekereza ko bafite inshingano zo kubungabunga ubuzima bw’abana.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata Dr. Rutagengwa William, abona ko urubyiruko rugifite isoni zo kugana serivisi z’ubuvuzi ngo barebe uko bahagaze ndetse banagirwe inama zijyanye no kwisiramuza kugira ngo bagabanye ibyago byo kwandura virusi itera Sida.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Imanishimwe Yvette avuga ko mu bafite ubwandu bushya higanjemo urubyiruko, akaba asaba by’umwihariko urubyiruko kwipimisha virusi itera Sida ngo kugira ngo bibafashe gufata ingamba nshya zo kwirinda no gukumira ubwandu bushya.

Ati:” Turarushishikariza guhindura imyitwarire rukamenya ko twugarijwe, akaba ariyo mpamvu turi mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha amakuru arebana na Virusi itera Sida, cyane cyane tukita no ku rubyiruko. Ubu turi gupima ku bushake kugira ngo buri wese amenye aho ahagaze ngo usanga yaranduye afate imiti ariko nanasanga ataranduye akomeze yirinde.”

Kugeza ubu mu Karere ka Bugesera habarurwa abaturage 6920 bafite ubwandu bwa virusi itera Sida, mu Murenge wa Mayange wo muri aka Karere habarurwa abaturage 735 bafatira imiti igabanga ubwandu bwa virusi itera Sida.

Hapimwe virusi itera Sida ku buntu
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza, Imanishimwe Yvette yasabye urubyiruko kwipimisha kenshi bakamenya uko bahagaze

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abakorewe amatarasi y’indinganire biteguye kuyabyaza umusaruro

Kayonza: Abakorewe amatarasi y'indinganire biteguye kuyabyaza umusaruro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU