Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba iratangaza ko mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2019, n’itangira umushya wa 2020 hari abafatanywe ibiyobyabwenge, hafashwe inzererezi, ndetse hakaba n’abagaragayeho gukubita no gukomeretsa.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya mbere Mutarama 2020 Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Twizeyimana Hamdun yabwiye muhaziyacu.rw ko mu majoro ashyira Noheli n’iry’Ubunani nta kintu na kimwe kidasanzwe cyagaragaye cyahungabanyije umutekano muri rusange.
Gusa CIP Twizeyimana avuga ko mu igenzura Polisi yakoze hirya no hino mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba ku mugoroba ushyira Ubunani hari abatawe muri yombi barimo abafatanywe ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “ Ejo (tariki 31 Ukuboza 2019) mu masaha y’umugoroba guhera saa kumi, saa kumi n’imwe, mu igenzura ry’umutekano Polisi yakoze hari abafashwe barimo umuntu wo mu Karere ka Kirehe wafatanywe ikiyobyabwenge cy’Urumogi ikiro kimwe.”
Mu Karere ka Ngoma kandi hari uwafatanywe inzoga zitemewe zitwa Inkanika, zingana na litiro 160, ndetse hanafashwe abantu b’inzererezi Umunani muri Ngoma.
Kuri Noheli, hari ahagaragaye gukubita no gukomeretsa
Nyuma gato ya Noheri, ACP Emmanuel Hatari Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko mu minsi isoza umwaka wa 2019 hari ahagaragaye ibikorwa bitobito bitari byiza.
Yabivuze ubwo yari mu Karere ka Ngoma, muri rusange ashima imyitwarire yaranze abatuye Iburasirazuba kuri uwo munsi nubwo ngo hari “utuntu tutari twiza” twagaragaye.
Yagize : “Umutekano wabaye mwiza rwose, ariko hari ahagaragaye guhohoterana, kurwana, gukubita no gukomeretsa, bishingiye ku byishimo byarenze urugero.”
ACP Hatari avuga ko mu gihe cy’ibyishimo by’iminsi mikuru abantu batabuzwa kwishimisha no gushimishanya, ariko baba bagomba kubikorana ikinyabupfura.
Ati: “Igihe turimo twizihiza iminsi mikuru dukwiye kwishima, kwishimana ariko nta guhohotera mugenzi wawe. Dukore ibyo dukora mu kinyabupfura kugira ngo bya byishimo bitavamo kubabara. Iyo utumye mugenzi wawe ajya mu bitaro, ubwo bya byishimo biba bibaye imfabusa. Iyo bitumye usoreza muri kasho, nta cyo uba wakoze.”
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba itangaza ko mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani nta mpanuka yo mu muhanda yahagaragaye.
Mu rwego rwo gukomeza gusigasira umutekano w’Abaturarwanda, Polisi isaba buri wese ‘kumva ko umutekano ari inshingano ye’ no kwihutira gutanga amakuru kuri Polisi n’inzego zifatanya na yo gucunga umutekano kugira ngo mu gihe hari ahagaragaye uwahungabanya umutekano izo nzego zibiburizemo, ndetse zinafate abakekwaho ibyo byaha; bashyikirizwe ubutabera.






