Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore ni ahantu habereye ijisho ubu bwiza butewe n’imiterere ya Kabarore, hakiyongeraho ibikorwaremezo birimo umuhanda mugari wa kaburimbo uhaca uzwi nk’umuhanda wa Kagitumba Rusumo.
Iyi foto yafashwe n’umunyamakuru wa Muhaziyacu ahagana mu masaha ya saa kumi z’umugoroba.
Ibiti byahatewe bigenda bikura kandi binitabwaho, isuku yabaye umuco, ndetse n’abaturage ubwabo bagira gahunda yo kubungabunga iki gikorwaremezo bashyiriweho.







