Inka zigera kuri 698 ni zo zimaze gutangwa muri uyu mwaka mu Karere ka Kirehe, muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Muri uyu mubare habariwemo kandi inka 14 zashyikirijwe abaturage bo mu Murenge wa Kirehe kuri uyu wa 22 Werurwe, abaturage bazakiriye bashimiye iyi gahunda, bavuga ko inka bahawe zigiye kubahindurira imibereho mu miryango yabo.
Ibi babitangarije inteko rusange y’abaturage yajemo na Njyanama y’Akarere ka Kirehe bari mu bikorwa bigize icyumweru cy’Umujyanama, aho abajyanama b’Akarere bazenguruka basura abaturage, bumva ibibazo byabo n’ imihigo yagezweho.
Bamwe mu baturage bahawe inka baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko izi nka zigiye kubasha kwikura mu bukene iterambere rigataha mu miryango yabo.
Ndagijimana Alphonse utuye mu Mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Gahama, Umurenge wa Kirehe yagize ati: ”Nari narashatse inka narayibuze, kuba nyibonye rero ubu imihingire yanjye igiye gutera imbere njye mbona umusaruro mwinshi, kubona ifumbire byangoraga, bigatuma mpinga nkeza ubusa busa, gusa ubu bigiye guhinduka.”
Mukanoheri Dorothea wo mu Kagari ka Rwesero na we ati: “Nabagaho amata ari ukuyagura, mpinga sineze gusa ubu byose bishyizweho akadomo, ngiye kujya mpinga ibigori byanjye byere ntaruhijwe no kubona ifumbire, ikindi njyewe n’umuryango wanjye tugiye kujya tubona amata hanyuma iyi nka inadufashe kwiteza imbere bitewe n’umusaruro izajya impa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yavuze ko nyuma y’itangwa ry’inka hari n’ibindi bikorwa bigikomeje mu rwego guteza imbere abaturage harimo kububakira ibindi bikorwaremezo bizabafasha kwiteza imbere.
Yagize ati: “Nyuma izi nka muhawe mukwiriye kuzibyaza umusaruro, Akarere turi muri gahunda yo kubaka imihanda izabafasha kugeza umusaruro wanyu ku masoko, dukomeje no gutanga umuriro mu bice bitageramo umuriro kugira ngo muzabashe kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere.”
Meya Rangira akomeza yavuze ko bakwiriye gufata neza inka borojwe bazigaburira neza, bakamenya n’ibibazo zaba zifite zikabasha kwitabwaho.
Gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu mwaka wa 2006 , mu gihe raporo yakozwe umwaka ushize wa 2022 mu Karere ka Kirehe hamaze gutangwa inka 19,770 zihabwa abaturage baragayeho amikoro make batoranywa mu ruhame mu nteko zitandukanye z’abaturage kuva ku mudugudu kugera ku karere; uburyo bwo gushyikirizwa inka ku watoranyijwe hagakoreshwa tombora.
Muri uyu mwaka w’imihigo mu Karere ka Kirehe harimo gutanga inka 845 mu rwego rwa Girinka, kuri ubu hamaze gutangwa inka 698.








