Akarere ka Gatsibo kari mu gikorwa cyo kubaka urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, nirwuzura ruzaba ari rwo rwibutso rwonyine rubarizwa muri aka karere.
Nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubitangaza, uyu ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ibiri y’ingengo y’imari, bikazatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 629.
Urwibutso rwa Kiziguro rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 14, ruherereye mu Murenge wa Kiziguro, mu yahoze ari Komini Murambi.
Usibye imva n’ubusitani bizaba bitunganyije neza, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko uru rwibutso ruzaba rufite inzu yagenewe kugaragaza amateka, harimo amafoto y’abashyinguyemo, ndetse n’ibitabo byagiye byandikwa kuri Murambi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye MUHAZIYACU ko imibiri igiye ishyinguye mu bice bitandukanye by’akarere izimurirwa mu rwibutso igihe ruzaba rumaze kuzura.
Hari abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 5,700 bashyinguye mu Rwibutso rwa Bugarura, mu Murenge wa Remera, aba na bo ngo bazimurwa, ibi bikazatuma hasigara urwibutso rumwe mu karere.
Meya Gasana yagize ati: “Hari kandi n’abandi bagiye bashyinguye mu mva zihariye, imiryango yabo yasabye ko twabimurira mu rwibutso.”
Kuri Sibomana Jean Nepo, Uyemuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, kuba urwibutso rugiye kubakwa ni igikorwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bategereje cyane.
Yongeyeho ati: “Ni ahantu abantu bose, baba abato n’abakuru, bazajya babasha kuza bakiga amateka maze bakabona gufata ingamba zizatuma jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Kiziguro, kimwe n’igice kinini cy’Akarere ka Gatsibo y’uyu munsi, byahoze ari muri Komini Murambi, yayoborwaga na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste, akaba muri 2012 yarakatiwe n’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) igifungo cy’imyaka 40, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi.






