MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Barataka ko umusaruro wabaye mubi kubera imvura idasanzwe

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
30/12/2019
Abahinzi baravuga ko imvura nyinshi yaguye muri iki gihembwe cy'ihinga yangije ibishyimbo.

Abahinzi baravuga ko imvura nyinshi yaguye muri iki gihembwe cy'ihinga yangije ibishyimbo.

Abahinzi bo mu bice by’Intara y’Iburazirazuba baravuga ko igihembwe cya 2020A kitagenze neza  kubera imvura idasanzwe yabangirije ibihingwa byiganjemo ibinyamisogwe n’ibinyabijumba.

Muhazi Yacu yaganiriye n’abo mu bice bitandukanye by’uturere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma, bahuriza ku kugaragaza ko impera z’umwaka wa 2019 zibasize bafite ikibazo cy’ibiribwa.

Iradukunda Elysée wo mu Karere ka Ngoma yagize ati : “Umwaka wa 2019 ntabwo wabaye neza cyane kuko ibyo twahinze biteze kuri benshi wabayemo inzara yo kubura ibiribwa, byarahenze cyane. Imvura yaraguye ariko yabaye nyinshi cyane, yica imyaka cyane nk’ibishyimbo byaraboze hazera bike cyane.”

Uwitwa Bizimana Jacques wo mu Karere ka Kayonza we ati: “Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2020A haguye imvura idasanzwe yangiriza ibishyimbo n’indi myaka, umusaruro uzagabanuka cyane nk’ibishyimbo n’ibirayi byinshi byarapfuye.”

Igihembwe cy’ihinga 2020A cyatangiye mu mpera z’ukwa cyenda, kikaba kizasozwa mu mpera z’ukwa mbere muri 2020.

Naho umubyeyi witwa Batamuriza Jacquéline na we ati : “Iki gihembwe imyaka yeze nabi, imvura yabaye nyinshi, ibigori byo tuzabona umusaruro uhagije ariko ibishyimbo byarangiritse.”

Icyakora icyo abahinzi bahurizaho ni uko nubwo hari byinshi byangirijwe n’imvura  yaguye, ngo bafite n’icyizere ko mu mwaka mushya wa 2020 hari ibyo bahinze bishobora kuzera nk’ibigori ‘byo bimeze neza’, naho imyumbati  n’urutoki byo bikaba bidapfa kwangirizwa n’imvura.

Kuba ibishyimbo bifatwa na benshi nk’igihingwa cy’ingenzi cyane cyane mu bice by’icyaro, umusaruro bari biteze ku byo bahinze muri 2020A ukaba utazaboneka, biri mu byo abaturage bamwe  bagaragaza ko bibateye impungenge z’uko hazakomeza kubaho ugutumbagira kw’igiciro cy’ibishyimbo ku isoko.

Hirya no hino mu bice by’ Intara y’Iburasirazuba igiciro cy’ibishyimbo ku masoko  ku buryo bwatunguranye; kuva muri Nzeri 2019 cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda 500 ku kiro kimwe, kigera ku 1000, ndetse mu mpera za 2019 hari aho cyageze 1200frw ku kiro.

“Abahinze ibishyimbo babihinze mu mwanya utari uwabyo”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yavuze ko imvura yaguye muri 2020A muri iyi ntara ihagije kuko yageze mu bice byose birimo n’ibyari bisanzwe bizwiho kwibasirwa n’izuba birimo ibyo mu turere twa Bugesera, Kayonza, Kirehe na Nyagatare.

Yagize ati: “Uyu munsi muri  iyo mirenge  (95) yo mu ntara yacu  nta kibazo gihari. Ndahamya ko tuzagira umusaruro urenze uwo tujya tugira cyane cyane ibigori kuko abaturage bahinze ku buso burenze ubwari busanzwe buhingwa.”

Guverineri Mufulukye yemeza ko abahinze ibishyimbo muri 2020A batazabona umusaruro bari biteze, gusa anavuga ko bakoze ikosa ryo kubihinga mu gihe kitari icyabyo.

Ati: “Ni hake hagiye hahura n’icyo kibazo cy’imvura nyinshi, abahinze ibishyimbo bishobora kutazera nk’uko babiteganyaga ariko ibigori byo bizera. Inama tugira abaturage ni uko igihembwe k’ihinga cya 2020A akenshi mu ntara yacu ni icy’ibigori. Rwose mu gihembwe cya mbere cy’ihinga dukwiye kujya twita ku guhinga ibigori kuruta ibishyimbo n’indi myaka itajyanye n’imvura tuba dufitemo.”

Intara y’Iburasirazuba ubusanzwe ifatwa nk’ikigega cy’igihugu mu musaruro mwinshi w’ubuhinzi n’ubworozi, igizwe n’uturere turindwi n’imirenge 95.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije
Uburezi

Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije

19/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe
Amakuru

Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe

16/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abaturage barashinja abakozi b’Umurenge Sacco gutanga serivisi mbi 

Gatsibo: Abaturage barashinja abakozi b’Umurenge Sacco gutanga serivisi mbi 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU