Mu Karere ka Kirehe hafashwe ingamba zo gufunga utubari i saa 8:00 z’ijoro nyuma y’uko hari abajyaga mu tubari banywa bagasinda bigateza umutekano muke utewe n’abarwana, n’ubujura bw’abashaka amafaranga yo kugura inzoga.
Izi ngamba zafashwe kuri uyu wa 03 Werurwe 2023 mu nama yaguye y’umutekano yabereye mu Karere ka Kirehe yigiraga hamwe ibiteza umutekano muke muri aka Karere n’uburyo bwo kubirwanya, mu rwego rwo gukomeza iterambere.
Muri iyi nama havugiwemo ingingo zindi zitandukanye zirimo; ikibazo cy’abangavu baterwa inda, abanyeshuri bava mu ishuri, gutanga ubwisungane mu kwivuza(Mituweri), kwitegura umunsi mpuzamahanga w’umugore uzaba ku wa 08 Werurwe 2023, ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’izindi.
Ariko mu ngamba zafashwe harimo ijyanye n’utubari dukunze guteza umutekano muke w’abatunyweramo igihe cyagera bagatangira kurwana, rimwe na rimwe abatunyweramo bikabatera ingeso yo kujya kwiba abaturage bashaka amafaranga yo kujyana muri utwo tubari; bityo ubuyobozi bw’Akarere bufata umwanzuro wo gufungura utubari i saa 03:00 z’amanywa tugafunga i saa 08:00 z’ijoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yagize ati: ”Ibijyanye n’abasinda bagateza umutekano muke ndagira ngo mbwire ba Rushingwangerero, ni dukora irondo mu Kagari kawe tukahagera i saa 10:00 z’ijoro tugasanga hari akabari gafunguye ni wowe tuzabibaza, muhashye abo bantu biba imitungo y’abaturage bashaka kujya kunywa inzoga. Kugira ngo bikunde rero ni uko utubari tujya dufungura i saa 03:00 z’amanywa tugafunga i saa 08:00 z’ijoro kugira ngo twirinde urugomo.”
Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko izi ngamba zizafasha abaturage kugira umutekano babifashijwemo n’irondo.
Uwineza Marie Louise Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukora yagize ati:” Tugiye gukaza amarondo dushyiremo imbaraga aho utubari turi hose dufungire igihe, mu rwego rwo kurinda umuturage kwibwa cyangwa gukomeretswa n’abasinze nijoro bagateza umutekano muke.”
Niyonsenga Ronald na we ati:” Mu by’ukuri aya masaha azagabanya ubusinzi bukabije bwaberaga mu Kagari kanjye, turongera amarondo aho basanze bagiye kurenza amasaha babakingishe, tuzaba tunabarinze kuba hakongera kubera urugomo rwaberaga mu tubari mu gicuku.”
Iyi nama y’Umutekano yaguye yari yitabiriwe n’ ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe mu nzego zitandukanye, abo mu nzego z’umutekano, Abayobozi b’imirenge harimo n’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ utugari 60 tugize Akarere ka Kirehe.







