Umusore w’imyaka 19 yapfuye nyuma yo kurohama mu mazi yaretse ahantu mu binogo bita ‘ikinyonzo’ mu Kagari ka Muzingira, Umurenge Mutenderi, Akarere ka Ngoma.
Amakuru agera kuri MUHAZIYACU agaragaza ko ibi byabaye ahagana i saa moya n’igice z’umugoroba kuri uyu wa Gatatu , tariki ya 27 Gicurasi 2020, mu Mudugudu w’Umuyange, aho abasore batatu barimo babiri b’imyaka 20 na nyakwigendera w’imyaka 19 ngo bari bagiye koga rwihishwa.
Ngo babiri muri aba basore bari basanzwe bazi koga bajyana na mugenzi wabo bagiye kumwigisha, bageze muri ayo mazi uwo utari azi koga ararohama, birangira apfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi Ngenda Mathias yahamirije MUHAZIYACU iby’aya makuru.
Ati: “Ni abana b’abasore kubera imyaka yabo baba bacunga abantu, baduciye mu rihumye bagenda nijoro saa moya n’igice, urumva icyo gihe ntawatekereza ko umuntu yajya mu mazi. Bagiye ari batatu, babiri bazi koga bajyanye mugenzi wabo ngo bagiye kumwigisha, bagezeyo bagera ahantu hari amazi menshi ararohama, bananirwa kumukuramo.”
Akomeza agira ati: “ Hari ikinyonzo kimaze igihe, kirahasanzwe ariko igihe cy’imvura iyo amazi yazamutse dukumira abana ngo batajyayo kwidumbaguza bagiye koga, kandi rwose hari umutekano uhagije. Rero, kubera byari nijoro bamaze kubona mugenzi wabo bigenze gutyo, bagize ubwoba, ariko ni nabo bahise baza kubivuga nyuma, tujyayo dufatanya n’abaturage gukuramo umurambo wa nyakwigendera.”
Ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Kibungo.
Gifitu Ngenda uyobora Mutenderi avuga ko ari inkuru ibabaje ariko hahise hakomeza gukazwa ingamba zo gucunga umutekano no gukumira abantu kujya kuri icyo kinyonzo, bikajyana no gusaba ababyeyi ubufatanye mu kurinda abana babo.
Umusore warohamye mu kinyonzo agapfa i Mutenderi yitwa Nteziryayo Théogene yari afite imyaka 19.
Muri uku kwezi kwa Gicurasi 2020 tariki ya 15, nabwo umusore w’imyaka 18 yarohamye mu kinyonzo kiri mu Mudugudu wa Bwiza, mu Kagari ka Cyasemakamba, Umurenge wa Kibungo arapfa.
Mu Murenge wa Mutenderi kandi mu ijoro ryo ku wa 20 no mugitondo cyo ku wa 21 Gicurasi 2020 abantu babiri barohamye mu mazi yatewe n’umwuzure barapfa.





