Abaturage barenga ibihumbi 16 bo mu bice by’ Imirenge ya Kigarama na Nyamugari bagorwaga no kubona amazi meza, ubu bishimiye umuyoboro bubakiwe w’ibirometero 22 watangiye kubafasha gukoresha no kunywa amazi meza.
Ni kuri uyu wa 15 Gashyantare 2023 ubwo hafungurwaga ku mugaragaro umuyoboro w’amazi wubatswe, ubwo hari hashize igihe kirekire bafite ikibazo cyo kubura amazi bagakoresha amazi avuye mu mugezi w’Akagera no mu migende.
Uyu muyoboro w’amazi wubatswe muri uyu murenge wa Kigarama biteganyijwe ko amazi awuturukaho agera ku baturage ibihumbi 16,000, no ku bigo cy’amashuri bifite abanyeshuri basaga 2,000.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko bari bamaze igihe bavoma mu mugezi w’Akagera no mu migende amazi mabi akabatera indwara; ubu bakaba bishimiye amazi bahawe.
Uwimana Jacqueline yagize ati: “Twajyaga kuvoma ku Kagera gusa ubu tugiye kujya tubona amazi igihe cyose, ntituzongera gutegereza igihe cy’imvura kugira ngo tubone amazi dukoresha mu ngo zacu, turishimye cyane kubera aya mazi twahawe na Leta yacu idukunda.”
Uwizeyimana Denise nawe ati: “Twanywaga amazi mabi tukarwara inzoka ariko ubu turizera ko tutazongera kurwara biturutse ku mazi yo mu mugezi w’Akagera twanywaga.”
Umuyobozi w’ Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yabwiye abaturage ko bagomba kwirinda gucokoza iyi migezi bahawe.
Yagize ati: “Ibikorwaremezo byose biri aha ni ibyanyu, mugomba kubifata neza rero mukirinda gucukura ahari impombo zizana aya mazi kugira ngo mutazongera guhura n’ikibazo cyo kubura amazi.”
Akarere ka Kirehe gafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, bavuze ko bafite gahunda yo kuzana amazi hose mu Karere ka Kirehe.
Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Mukeshimana Vestine avuga ko ubufatanye bwiza bafitanye na Leta y’u Rwanda intego ari ukugira ngo amazi meza agere kuri buri munyarwanda.
Yagize ati: Nka Water Aid ibyo dukora byose dushyigikira gahunda ya Leta, twahereye hano kuko ariho hihutirwa ariko tuzakomeza gufatanya na Leta kugira ngo buri muturage w’u Rwanda abashe kubona amazi meza.”
Umuyoboro w’amazi wubatswe watwaye amafaranga asaga miliyoni 400, ukaba ufite amavomero arindwi, agizwe n’amavomero rusange atatu, naho andi mavomero ane akaba yarubastwe mu bigo by’amashuri.
Uyu muyoboro w’amazi wafunguwe ku mugaragaro ni uwa Gashanga- Rusumo ufite ibirometero 22.6, wubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Kirehe n’abafatanyabikorwa nka Water Aid na Ayateke; ku nkunga y’Igihugu cy’u Buyapani.
Kuri ubu Akarere ka Kirehe kageze kuri 64% kegereza abaturage amazi meza mu rwego rwo kwimakaza isuku n’isukura, kurinda abaturage mvune ziterwa no kuvoma kure, no kubarinda ingaruka ziterwa no gukoresha amazi mabi.







