Mu ijoro ryakeye no mugitondo cyo kuri uyu 21 Gicurasi 2020 abantu babiri barohamye mu mazi yatewe n’umwuzure barapfa, mu Murenge wa Mutenderi, Akarere ka Ngoma.
Amakuru MUHAZIYACU ifite agaragaza ko izi mpfu zatewe no kurohama mu mazi yatewe n’umwuzure wadutse mu gifunzo kiri hagati y’imirenge ya Jarama, Sake, Kazo, Gashanda,na Mutenderi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutenderi buvuga ko umuntu wa mbere ari umusore wapfuye mu masaha ya saa mbili na saa tatu z’ijoro ryo kuwa 20, rishyira ku wa 21 Gicurasi 2020, gusa imyirondoro ye kugeza magingo aya ntiramenyekana ndetse n’umurambo we nturaboneka.
Uwa kabiri waguyemo agahita apfa, ni uwitwa Ndaberetse Jean Pièrre w’imyaka 62 wo Murenge wa Mutenderi, Akagari ka Karwema, Umudugudu wa Gitesanyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi Ngenda Mathias avuga kuri aya makuru yagize ati: “Twapfushije abantu babiri, mu ijoro ry’ejo hari umuturage waguye mu mazi, bari abaturage bane babiri bari baturutse Jarama abandi baturutse Sake, bahurira mu rufunzo rwa Sake. Mutenderi ukuntu iteye, hari inzira y’urufunzo iri ahantu duhurira na Jarama na Sake. Ubu ku ruhande rwa Mutenderi ho amazi ahari ni menshi pe, ni nk’ikiyaga.”
Yakomeje agira ati: “ Nijoro umwana yaguyemo, undi musore agenda agiye kumurohora, birangira wa musore ahezemo icyakora undi avamo; gusa uwo musore wapfuye ntabwo tumuzi, n’umurambo we ntabwo turawubona.”
Gitifu Ngenda Uyobora Umurenge wa Mutenderi avuga ko umuntu wa kabiri waguyemo we, byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Ati: “Twagiye gushakisha umurambo w’uwarohamye nijoro, maze turi ku rundi ruhande rwo hirya barampamagara ngo undi muntu aguye mu mazi. Mu busanzwe uyu (Ndaberetse Pièrre w’imyaka 62) we yarwaraga igicuri, yamanutse ahageze asanga hari ikiyaga, bamubuza kwambukamo aranga, yinjira mu mazi, ngo abonye amazi amurenze, aragaruka; nyuma arahindukira asubiramo aribira.”
Umwuzure wadutse muri iki gishanga gihuriweho n’imirenge ya Mutenderi, Gashanda, Kazo,Jarama na Sake yo mu Karere ka Ngoma ngo waturutse ku mazi menshi yuzuye Umugezi w’Akagera.
Icyakora mbere yuko huzurirwa, muri iki gifunzo hari hasanzwe inzira nyabagendwa ireshya n’ibirometero bigera muri bibiri, kuko abaturage bahatindaga n’ibifunzo byinshi bakahakora umuhanda, ku buryo hanyuragamo amapikipiki, amagare n’abanyamaguru; ikaba inzira yafi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutenderi bugaragaza ko bimaze kugaragara ko huzuye, muri iyi minsi hari harashyizwe uburinzi bw’amanywa, icyakora ngo ntabwo byari bizwi ko hari abagerageza kuhambuka nijoro.
Nyuma y’uko umwuzure uhahitaniye abantu babiri, ngo hakajijwe ingamba zirimo kubuza abaturage kugeregeza kuhanyura no kongera umubare w’abarinzi; kuko mu gihe amazi akiri menshi muri uru rufunzo nta buhahirane bushobora gusubukurwa nk’uko bivugwa na Gitifu Ngenda Mathias w’Umurenge wa Mutenderi.





