MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abakuru b’imidugudu biyemeje kwesa umuhigo wa mituweli ukiri inyuma

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
13/01/2023
Bamwe mu bakuru b’imidugudu biyemeje gushishikariza abaturage kwishyura mituweli

Bamwe mu bakuru b’imidugudu biyemeje gushishikariza abaturage kwishyura mituweli

Abakuru b’imidugudu bo mu mirenge ya Gahini, Rukara na Murundi biyemeje gukora ibishoboka byose bagashishikariza abaturage batarishyura imisanzu yabo ya Mituweli kuyitanga kugira ngo uyu muhigo weswe 100%.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje aba bayobozi na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel kuri uyu 12 Mutarama, inama yabereye i Nyamiyaga mu Murenge wa Gahini.

Iyi mirenge uko ari itatu yose ifite abaturage benshi batari batanga imisanzu yabo ya Mituweli, kandi intego ari uko buri muturage wese yakagombye kuba afite mituweli.

Umwe mu bakuru b’imidugudu ni Kanyankore Julius ayobora umudugudu wa Murundi mu Murenge wa Murundi ubwo yahabwaga ijambo yavuze ko bafashe icyemezo cyo gushishikariza abaturage kwishyura kandi ntawe bahutaje.

Yagize ati: “Twamaze gufata ingamba z’uko buri muturage wese tumugeraho tukamenya impamvu ituma atishyura mituweli, izi ngamba twafashe ntawe zigomba guhutaza, ni ubukangurambaga bwihariye tugomba gukora kugira ngo buri wese ajye mu kibina cya mituweli kuko twasanze ko ari byo byorohera abaturage ibi ariko bizaba ari igisubizo cy’igihe kirambye.”

Habiyaremye Donatien ni umukuru w’umudugudu w’Akimpala mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini yagize ati: “Byose biri mu bushobozi bwacu ubu twiyemeje kwesa imihigo, umuhigo wa Mituweli twihaye uku kwezi tukaba turangije  ahubwo abaturage bagatangira gutekereza no gukusanya imisanzu yabo ya mituweli y’umwaka utaha.”

Icyo abenshi muri aba bakuru b’imidugudu bahuriyeho ni uko hari abaturage batarishyura bibera mu nzuri baje gupagasa, ndetse no kubabona bikaba bitoroshye bityo bakaba biyemeje kubegera bagakangurirwa kwishyura mituweli.

Mu murenge wa Rukara ho kwiyemeza byakozwe na Perezida w’Inama Njyanama y’umurenge wa Rukara, Mudakikwa Modeste, yagize ati: “Ikibazo turagifite ariko twihaye gahunda y’uko uku kwezi tugomba kuba twarangije kwishyura mituweli, hari n’ibindi twafasheho umwanzuro harimo n’umuhigo wa Ejo Heza, tugiye kwegera abaturage bose tubakangurire ibyiza bya mituweli.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel ubwo yaganirizaga aba bayobozi, yabibukije ko bakwiye gukora ibishoboka byose abaturage bagatanga imisanzu yabo ya mituweli.

Yakomeje agira ati: “Buri wese akwiye kugira ishyaka ry’uko buri muturage agira mituweli, yarwara akabasha kwivuza bitamugoye, uyu ni umuhigo dukwiye gusoza kandi vuba kuko indwara ntiteguza.”

Imibare ifitwe n’Akarere ka Kayonza, igaragaza ko kugeza ubu abaturage 320,231 mu biyishyurira aribo bamaze kwishyura bari ku ijanisha rya 93.4%.

Bamwe mu bakuru b’imidugudu biyemeje gushishikariza abaturage kwishyura mituweli
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Rukara, Mudakikwa Modeste yavuze ko bihaye intego yo kwesa umuhigo wa mituweli
Guverineri Gasana yabasabye gufatanya n’abaturage batabahutaje

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KayonzaMituweli

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kwa muganga si nko muri banki bagira amasaha bafunga n’ayo bafunguriraho_Dr Nsanzimana

Kwa muganga si nko muri banki bagira amasaha bafunga n'ayo bafunguriraho_Dr Nsanzimana

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU