Abana b’abakobwa barasabwa kujya batanga amakuru y’ihohoterwa kugira ngo ababahoteye bashyikirizwe ubutabera, ibi bakazajya babifashwamo n’abunganizi mu mategeko ‘(abavoka) bihariye.
Aba bavoka bazajya bakorana n’umuryango Empower Rwanda mu turere ikoreramo twa Gatsibo, Nyagatare na Rwamagana, ikaba ari gahunda ni batewemo inkunga na Certa Foundation.
Ubu ni ubutumwa bahawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard kuri uyu wa 15 Ukuboza, ubwo yaganirizaga abangavu bari mu kigo cyihariye cyigisha imyuga abangavu batewe inda z’imburagihe cya Empower Rwanda giherereye i Kabarore.
Abavoka batanzwe na Certa Foundation bazatangirana n’ukwezi kwa Mutarama 2023, bakazakorana na Maj w’Akarere bagafasha abangavu bakorana na Empower Rwanda mu bwunganizi bw’amategeko ndetse n’abandi bahohotewe bakeneye ubutabera.
Aba bavoka bazajya bafasha uwahohotewe wese ku buntu (ihohoterwa rivugwa ni irishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore).
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ubwo yaganirizaga aba bangavu biga imyuga yagarutse ku ruhare rwabo mu kwamagana ihohoterwa.
Yakomeje agira ati: “Icyo tubasaba ni uko aho muri hariya mu midugudu mwatanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gutsina, aho muzi abahohotera abana mubavuge ndetse n’abo muzi bahohotera nabo mubatangeho amakuru”
Yakomeje ati: “Turifuza ko muba abavugizi b’abandi bakobwa mutange amakuru, mwe muzi byinshi turashaka ko muba abarimu ba bagenzi banyu batarahohoterwa, kugira ngo bamenye uko bakwirinda ibishuko byatuma bahohoterwa.”
Umwe muri aba bangavu biga mu imyuga ni Komezusenge Leah, mu bahamya bwe avuga ko yahohotewe agaterwa inda afite imyaka 14, ubu afite umwana w’imyaka itanu.
Yagize ati: “Maze gutwara inda baje kwegera ubuyobozi buramfasha ntanga ikirego ariko naje kubireka kuko amatike yarananiye, nabaza mu rugo amafaranga yo kugira ngo nkurikirane ikirego cyanjye mu rugo amafaranga ntibayampe, naje kugeraho ndabyara ariko nari nihebye cyane kuko hari n’ubwo natekereje kwiyahura.”
Undi mwana nawe wahohotewe akabyara inda y’imburagihe ni Munganyinka Denise yagize ati: “Se w’umwana yaje kwanga umwana, ubwo yavukaga nibuka ko mu mushinga Empower Rwanda batwigishije ko uwahohotewe yakwegera ubuyobozi bukamufasha umwana akandikwa mu irangamimerere, n’ubu ntarandikwa ariko inzego zibirimo nizeye ko umwana azandikwa akagira uburenganzira ku babyeyi be bombi.”
Umuyobozi wa Certa Foundation Me Kabasinga Florida yavuze ko bahisemo gushaka abavoka bazajya bunganira mu mategeko abana b’abakobwa n’abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo bahabwe ubutabera, no kugira ngo abahohotera aba bangavu batazajya birirwa “bidegembya” byatuma hari n’abandi bahohotera.
Umuyobozi wa Empower Rwanda Kabatesi Olivia yashimye ubufatanye bwabo n’Akarere ka Gatsibo ndetse na Certa Foundation, agira ati: “Uyu mu Avoka twahawe azajya anafatanya n’akarere mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi azajya anafatanya n’Akarere mu bukangurambaga ibigendanye n’amategeko yo kurwanya ihohoterwa.”
Iki gikorwa kandi cyahurijwe hamwe no gutangiza gahunda yo kuzajya bafatira ifunguro ku ishuri rigahabwa abangavu biga muri iki kigo ndetse n’abana babo.
Ku bufatanye na Certa Foundation na Empower Rwanda, aba bangavu bahawe impano zo kubifuriza Noheri n’umwaka mushya muhire wa 2023, abafashwa n’umushinga wa Empower Rwanda bose bazajya bishyurirwa Mituweli aho habarurwa ko bagera kuri 700, abavoka bazatangirana n’iyi gahunda ni bane; hari babiri ba Nyagatare n’umwe wa Gatsibo na Rwamagana.











