MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Habonetse umubiri bikekwa ko ari uw’umuntu wishwe muri Jenoside

Fred MasengeshoYanditswe na Fred Masengesho
15/12/2022

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, burasaba abaturage gutanga amakuru ku haba hari imibiri itarashyingurwa nyuma y’aho habonetse umubiri w’umuntu bikekwa ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mubiri wabonetse mu isambu y’umuturage mu Mudugudu wa Iragwe, Akagari ka Nyagatovu kuwa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza ubwo yacukuraga ngo ahashyire ikigega.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Patrick Kabandana, yatangarije MUHAZIYACU ko uyu mubiri w’umuntu wabonwe n’uwitwa Uwamahoro Betty w’imyaka 29 wari ugiye kubaka ikigega mu isambu ye.

Amakuru avuga ko uyu muntu yishwe mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko Bugingo Theoneste wagurishije Uwamahoro, avuga ko uwo muntu atahigwaga, ko yamumenye agendeye ku myenda yari yambaye.

Gitifu Kabandana yavuze ko aya makuru ashidikanywaho, avuga ikiri gukorwa.

Ati ” Habonetse umubiri, ni ukuwukura aho wabonetse ukajyanwa mu biro by’ubuyobozi. Iyo amakuru atangwa n’abo tuhasanze ashidikanywaho, hari itsinda rikomeza gushakisha amakuru y’inyongera ririmo na IBUKA ku rwego rw’umurenge n’akarere.”

Ku ngingo yo gutanga amakuru, yakomeje ati: “Amakuru aratangwa mu buzima busanzwe nta kibazo. Birashoboka ko abahinze hariya hantu batigeze bagera ahari uriya mubiri. Ni umuntu umwe uvuga ko atari mu bahigwaga ariko ntitwabihamya. Ahantu hatuye abantu benshi bari banahatuye, ntitwavuga ko ari we wenyine wari umuzi gusa.”

Uyu muyobozi yashimiye Uwamahoro Betty watanze amakuru, asaba n’abandi kuyatanga igihe babonye umubiri w’umuntu.

Yagize ati” Twishimira umuturage watanze amakuru. Tunashishikariza n’abandi kuyatanga igihe bahuye na case nk’iriya. Biranashoboka ko hari imibiri y’abantu benshi cyane cyane Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itaraboneka, hagakorwa ubushakashatsi niba yarahigwaga cyangwa atarahigwaga, byadufasha kuko niyo gahunda Leta yacu ishyigikiye.”

Isambu y’umuturage yasanzwemo uwo mubiri w’umuntu yaguzwe na Uwamahoro Betty mu myaka ine ishize. Yayiguze na Bugingo Theoneste w’imyaka 60 ariko yahoze ihingwa na Mwitizina Samuel w’imyaka 48 na Twahirwa Alphred ufite 41.

Kuri ubu umubiri washyizwe ku Kagari ka Nyagatovu mu gihe hagishakishwa andi makuru.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Fred Masengesho

Fred Masengesho

Izo bijyanye

Ngoma: Abagore bo mu cyaro borojwe inka, banaremerwa ibikoresho bitandukanye
Abagore

Ngoma: Abagore bo mu cyaro borojwe inka, banaremerwa ibikoresho bitandukanye

15/10/2026
Kayonza: Abaturage basaga 200 bamaze imyaka itatu bishyuza WASAC amafaranga y’ingurane
Amakuru

Kayonza: Abaturage basaga 200 bamaze imyaka itatu bishyuza WASAC amafaranga y’ingurane

15/10/2026
Imiryango 15 y’i Nyamugari yorojwe inka ku munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro
Abagore

Imiryango 15 y’i Nyamugari yorojwe inka ku munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro

15/10/2026
Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Uwaciye murumuna we umutwe bapfa 100Frw yahawe igihano

Ngoma: Uwaciye murumuna we umutwe bapfa 100Frw yahawe igihano

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU