MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Umugabo yishe umwana aramubabura aramurya

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
03/05/2020

Umugabo witwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 27 yatawe muri yombi akekwaho  gufata umwana w’umuturanyi we ufite imyaka icumi akamwica amuciye umutwe, akamwotsa; akamurya.

Aya mahano yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2020 abera mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro Muhigirwa David, aganira na MUHAZIYACU yavuze ko koko ayo mahano yabaye aho uwo mugabo yasanzwe iwe yishe uwo mwana inyama ze amaze kuzotsa ari kuzirya.

Yagize ati: “ Nibyo uwo mugabo yagiye mu rugo rw’umuturanyi afata umwana wabo witwa Ngabonzima Emmanuel ufite imyaka icumi amujyana iwe mu rugo aramuniga amuca umutwe, amukata igitsina n’ibiganza n’umukondo, n’ibindi bice by’umubiri atangira kubirya, yabanje aramubabura yadukira inyama ararya.”

Gitifu Muhigirwa avuga ko kugira ngo bimenyekane byaturutse ku kugenzura amabwiriza ajyanye no kwirinda Icyorezo cya Koronavirus, aho muri ako gasantere hari hari abantu bari kunywera ahantu mu rugo, aba Dasso n’abandi bayobozi bagiyeyo bamugwaho ari kurya inyama z’uwo mwana.

Ati :“Bagenzuye neza bahise babona umutwe w’uwo mwana bamenya ko yamwishe, bagiye kumufata afata umuhoro ashaka kubatema, yageze aho ashaka kwiruka abantu baramufata.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda iki cyorezo baguma mu ngo zabo bagatangira amakuru ku gihe kandi bakita ku bana babo cyane cyane bababa hafi. Avuze ko imiryango yombi nta kibazo yagiranaga ku buryo byagera aho uyu mugabo arya umwana w’abandi.

Hakizimana Emmanuel wafashwe arya umwana w’abandi, yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Muyumbu mu gihe hategerejwe ko yoherezwa i Rwamagana.

Si ubwa mbere mu Karere ka Rwamagana hagaragaye ubwicanyi nk’ubu, mu mwaka wa 2018 nabwo mu Murenge wa Karenge hagaragaye umugabo wishe umugore we akamukatamo ibice, bimwe akabijugunya mu mazi, ibindi akabijugunya mu musarani.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Rwamagana

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026
Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta
Uburezi

Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta

20/08/2026
Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi
Ubworozi

Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi

19/08/2026
Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 
Ubworozi

Rwamagana: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’isoko ry’amatungo 

18/08/2026

Ibitekerezo 3

  1. David IYAKAREMYE says:
    6 years yahise

    Birababaje cyane.
    Iyo nkoramahano se yo yavuze ko yabitewe Niki?
    Agezwe imbere yubutabera akatirwe igihano kimukwiriye.

    Reply
  2. Gk,a says:
    6 years yahise

    No kurya inyama se kandi biziyeho? Mbega ubugome. Ko Muhaziyacu mutatubwiye Experience uyu mugome yarafite mu kurya abantu. Kuko si ubwa1 yarabikoze birumvikana cyane.

    Reply
  3. Kagoyire says:
    6 years yahise

    Uyu mutsidwa na gasani c yaba yabitewe ninzara cg nugukumbura inyama gusa?Sha yahemutse nukuri imana imubabarire

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nzige: Ntibumva impamvu banyagirwa kandi hari isoko ryubakiye ridakorerwamo

Nzige: Ntibumva impamvu banyagirwa kandi hari isoko ryubakiye ridakorerwamo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU