MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Sunrise FC yavuze igihe abakinnyi bazabonera umushahara wa Werurwe n’igihombo batewe na COVID-19

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
28/04/2020
Ikipe ya Sunrise kucyumweru yatsinzwe na Kiyovu Sport ibitego 2-0 mbere y'umukino bifotozanya icyapa cya Gerayo Amahoro

Ikipe ya Sunrice FC

Ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu Karere ka Nyagatare yavuze ko mu mpera z’iki cyumweru abakinnyi bayo bazahabwa umushahara w’ukwezi kwa Werurwe kugira ngo babe bayifashisha muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 byatumye shampiyona zihagarara imishahara ntibashe kubonekera ku gihe mu makipe amwe n’amwe.

Ibi babivuze nyuma y’iminsi bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bataka kudahembwa aho benshi bahuriza ku kuba baheruka umushahara mu kwezi kwa Gashyantare, muri Werurwe ngo nabwo bahawe udufaranga duke two kwifashisha mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyari kicyaduka mu Rwanda.

Umwe mu baganiriye na Muhaziyacu.rw utifuje gutangaza amazina ye yavuze ko bamaze iminsi babayeho nabi. Ati “ Kuva twatangira gahunda ya guma mu rugo ntabwo twari twakabona amafaranga, bivuze ko baturimo ukwezi kwa gatatu n’ukwa kane.”

Rebero Emmanuel ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’iyi kipe yabwiye Muhaziyacu.rw ko iki kibazo bakizi ndetse iki cyumweru kiri burangire abakinnyi bose babonye umushahara w’ukwezi kwa gatatu basigawemo.

Yagize ati “ Muri iki cyumweru hari amafaranga bari bubone bitarenze kuwa Gatanu, ni ayo kuba bifashisha muri iyi minsi, ndakeka umwenda turi bube tubasigaraniye ni ukwezi kwa kane ukwa gatatu tuzarangiza kukubishyura mu mpera z’iki cyumweru.”

Rebero yakomeje avuga ko birinze gufata icyemezo cyo guhagarika amasezerano no gukata abakinnyi imishahara kuko bumvaga iki cyorezo kizarangira vuba cyane, ariko ngo tariki 30 uku kwezi nibongeraho indi minsi komite izaterana irebe imyanzuro yafata.

Ati “ Dutegereje ibizavugwa tariki 30 Mata, nyuma komite izaterana irebe icyakorwa.”

Rebero yanavuze ko Coronavirus yabahombeje cyane ngo kuko bari bagennye ko amafaranga bazakoresha azarangirana na tariki 30 Gicurasi none ngo asa n’ayarangiye hakiri kare, yijeje abakinnyi ko ubuyobozi bw’ikipe buri gukora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze kubaho neza muri iki gihe abasaba kwihanganira ibitarakemuka.

Kuri ubu amakipe menshi aravugwamo ubukene bwanatumye amwe ahagarika amasezerano y’abakinnyi nka Musanze FC, Espoir FC, Bugesera yabakase 1/3 na Rayon Sport bemeye kwigomwa umushahara wo muri ibi bihe bya COVID-19.

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyagaju aherutse gusaba amakipe kudafatirana abakinnyi muri ibi bihe bya Coronavirus ngo babahagarikirie amasezerano, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi riherutse gusaba amakipe kwirinda imanza zitari ngombwa zishobora kuzaturuka ku makosa yo guhagarika amasezerano y’abakinnyi no kutabahemba muri iki gihe cya Coronavirus.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira

Guverineri Mufulukye yagize icyo avuga ku giciro cy’agapfukamunwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU