Mu mwaka wa 2015 Hirwa Innocent yigaga mu Bushinwa benshi mu bakozi b’amahoteli akomeye mu Rwanda bakamusangayo baje kugura amafi meza yaho kuko mu Rwanda babaga babuze amafi afite icyanga.
Ibi byaramubabaje cyane yibaza icyo yakora mu guca iki kibazo asanga ari uko yakwiga igituma amafi yo hanze agira icyanga kurusha amafi yo mu Rwanda arabyiga amenya impamvu.
Mu mwaka wa 2016 byatumye yiyemeza kuva mu Bushinwa agaruka mu Rwanda gushaka umushoramari bafatanya bakororera amafi meza mu Rwanda kuburyo yahangana n’andi mafi yo hanze bashinze ikompanyi yitwa Fre Fish bashoramo miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2017 batangiye korora Ifi bahereye ku magi bakayakuza mpaka avuyemo ifi nziza zishobora kujyanwa ku isoko mpuzamahanga, bakaba bakorera mu kiyaga cya Muhazi ku gice giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya, bafite ubutaka bungana na hegitari eshatu ndetse na hegitari 15 z’amazi ya Muhazi.
Muhaziyacu.rw yatembereye ahororerwa aya mafi kuva akiri amagi kugeza nyuma y’amezi atandatu habonetsemo ifi nziza zigurishwa zikiri nzima kuburyo uyirya igifite umufa imeze neza. Ni ahantu hari ibikorwa remezo bihambaye kuburyo ukwezi ku kundi ifi igira aho yororerwa kugeza igihe iba yabasha kugurishwa.
Hirwa Innocent uri mu bashinze Fre Fish yavuze ko ifi zabo bazigurisha mu Mujyi wa Kigali aho umuntu bayimuha ikiri nzima kuburyo aba abyirebera, yavuze ko kuri ubu buri munsi bagurisha ibiro biri hagati ya 200 na 300 by’ifi baba barikurije.
Ati : “ Twatangiye gusarura 2018 ubu buri munsi dusarura ibiro 200 kugera kuri 300 tukabijyana i Kigali aho tugurishiriza amafi yacu ari mazima, tugurishiriza ku Muhima na Kimironko noneho andi tukayagurisha abaturage ba hano ikilo ni 3500 Frw ariko hari nubwo kiba ari 3000 Frw, impamvu tuyigurisha ari nzima ni ukugira ngo abantu bazirye zigifite umwimerere.”
Hirwa avuga ko bafite intego yo guhaza u Rwanda mu musaruro w’amafi meza kuburyo nta hoteli cyangwa undi muntu uzongera gutekereza kugura ifi itari inyarwanda.
Ati “ Abanyarwanda bakunda amafi noneho iyo bayiriye bakumva ifite icyanga barakugana, twe ubu dufite abakiriya benshi cyane kuburyo bamwe tunanirwa no kubahaza, impamvu batugannye rero nuko basanze ifi zacu ari umwimerere.”
Ibyishimo ni byose ku bakozi n’abaturage
Bamwe mu bakozi babonye akazi muri Fre Fish n’abaturage bahaturiye barayivuga imyato nyuma yo kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza abandi bagahabwa akazi.
Mukampumurije Laurence waturutse mu Mujyi wa Kigali akabona akazi ko gukurikirana imibereho myiza y’amafi muri rusange avuga ko ari iby’agaciro gukorera muri Fre Fish kuko ngo bahemberwa ku gihe bigatuma bafasha imiryango yabo.
Yagize ati : “ Ubu nabonye akazi kampemba neza ikindi muri iyi minsi kubera COVID-19 abenshi bahagaritse imirimo ariko twe turacyakora, amafaranga mbonye hano rero nyifashisha mu kurihirira barumuna banjye amashuri nkanafasha ababyeyi.”
Mukamusoni Announciata umuturage uturiye ubu bworozi bw’amafi avuga ko babishyurira ubwisungane mu kwivuza ndetse bakanabahera abana akazi kuburyo batakigira ibibazo by’imibereho. Ati “ Ubu umwana wanjye wiga muri kaminuza iyo ari mu biruhuko bamuha akazi amafaranga ahakuye akayizigama akazayakoresha ageze ku ishuri.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya Niyomwungeri Richard we avuga ko ubu bworozi bw’amafi bwatumye imirire mibi igabanuka muri uyu murenge ngo kuko abenshi bayigaragarwaho bahawe amafi ku buntu. Yanavuze ko abaturage bahaturiye bayagurishwa ku giciro kiri hasi abandi bagahabwa akazi kuburyo byatumye bizamura imibereho myiza yabo.
Kuri ubu muri Fre Fish bakoresha abakozi 50 barimo 20 bo muri uyu Murenge n’abandi baturutse hirya no hino mu Rwanda. Banahugura abandi bakozi 30 uko bakora ibyuzi by’amafi kubufatanye na WDA, bishyurira kandi ubwisungane mu kwivuza buri mwaka imiryango 300 yo muri uyu Murenge.









