Bamwe mu bahinzi hirya no hino barasaba ko hakorwa ubukangurambaga bwimbitse ku bwishingizi bw’ibihingwa kuko nubwo babisobanurirwa ariko hari abatarabisobanukirwa neza.
Ni mu gihe kuri ubu hirya no hino mu gihugu byagiye bigaragara ko izuba ryatse ari ryinshi rikangiriza imyaka, abaturage bo bagiye bashishikarizwa kuhira imyaka aho bishoboka ndetse no kugira ubwishingizi bw’ibihingwa ariko hari aho bikigaragara ko batabyitabira.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo Muhazi Yacu yaganiriye nabo bavuze ko kuba hari abadashyira ibihingwa byabo mu bwishingizi babiterwaga no kutabimenya neza, ariko babona byabagirira akamaro, basaba ubuyobozi gukora ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo bose babashe kubyumva.
Irankunda Evariste atuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo yagize ati: “Gushyira ibihingwa mu bwishingizi tubona hari cyo byadufasha cyane cyane nk’iki gihe izuba ryatse ari ryinshi aho ibihigwa byagiritse kubera imvura ari nke, tubona rero hari icyo byafasha umuturage kuko hari n’abahinzi b’umuceri ubushize bishyuye umuceri wabo warangiriritse, tukabona ari byiza ariko ikibazo gihari ntago abenshi barabisobanukirwa neza ngo babyitabire haracyakenewe ubukangurambaga.”
Mugenzi we witwa Niyomungeri Naomi nawe yagize ati: “Impamvu tubona ubwishingizi bw’ibihingwa butitabirwa cyane n’uko abantu batarabusobanukirwa neza, ubu rero habayeho ubukangurambaga bwimbitse abantu babimenya bakanabijyamo.”
Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Gatsibo Udahemuka Bernard yavuze ko hagikomeje gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abaturage babisobanurirwe.
Yagize ati: “Icyo turi gukora ni ukongera ubukangurambaga kuko usanga hari abaturage batarabyumva neza, ariko buhoro buhoro bazagenda babyumva kuko na none ntago abaturage bambyumvira rimwe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza ko hamaze kwishingirwa hegitari 316.1 kuri 400 zahinzweho ibigori bingana na 79% ndetse na hegitari 1,133 zahinzweho umuceri, ibihingwa abaturage bashishikarizwa gushyira mu bwishingizi byigajemo ibihigwa ngandura rugo birimo ibigori, ibishyimbo, soya, umuceri n’ibindi.







