Hari abaturage bo mu Karere ka Kirehe bavuga ko banejejwe n’uko ubuyobozi bwabatekerejeho bukabaha ifumbire yo kubagaza ku buntu, bakaba bizeye kuzabona umusaruro ushimishije.
Igikorwa cyo guha abahinzi ifumbire yo kubagaza cyatangijwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2022 kibera hirya no hino mu mirenge yose igize Akarere ka Kirehe mu rwego rwo kurwanya amapfa no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.
Amakuru MUHAZIYACU ifite ni uko Akarere ka Kirehe kamaze kwakira ibiro ibihumbi 156 by’ifumbire yo mu bwoko bwa ‘Urea’ n’ibiro ibihumbi 115 bya ‘DAP’ kandi hari indi fumbire izahazanwa.
Ifumvire imaze kugezwa ku ma site mu mirenge ni ibiro ibihumbi 25,500 bya DAP n’ibiro ibihumbi 58,700 bya Urea.
Bamwe mu baturage bahawe ifumbire bashimiye Leta ku bw’iki gikorwa, nk’uko bigarukwaho na Mukamurere Beatrice umuhinzi utuye mu Murenge wa Nyamugali, Akagari ka Kiyanzi mu mudugudu wa Kagera, yagize ati: “Baduhaye moteri yo kuvomera igihe imvura yabuze none baduhaye n’ifumbire yo kubagaza y’ubuntu, ubu twizeye kuzabona umusaruro ushimishije kuko ubuyobozi budushyigikiye kandi bwifuza ko dutera imbere.”
Habanabakize Elia utuye mu Murenge wa Nyamugali mu Kagari ka Nyamugali na we yagize ati: “Ifumbire yarahenze kandi abenshi nta bushobozi dufite bwo kuyigura ariko turashimira leta ko yadutekerejeho ikaduha ifumbire ititaye ku bushobozi bwa buri wese, ubu rero twizeye ko tuzabona umusaruro mwiza tukiteza imbere tubikesha ubuyobozi bwiza bushyira imbere umuturage.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nzirabatinya Modeste avuga ko leta yafashe umwanzuro wo guha buri muhinzi ifumbire ititaye ku cyiciro cy’ubudehe mu rwego rwo kurwanya amapfa no kongera umusaruro muri iki gihe bigaragara ko imvura ari nkeya, agasaba abahinzi kwita ku myaka yabo no kuvomerera aho bishoboka no gukoresha ifumbire bahawe neza mu buryo izabagirira akamaro.
Yagize ati: “Leta iba yashoye amafaranga menshi muri iyi fumbire kugira ngo yunganire umuturage kuko yifuza ko umuturage wayo atera imbere kandi akihaza mu biribwa. Ni muri urwo rwego tubasaba gukoresha ifumbire muhawe neza mu buryo izatanga umusaruro yitezweho mugakomeza gukurikirana imyaka cyane ko twanabahaye moteri zivomera muzajya musimburanya tukazabona umusaruro ushimishije.”
Yakomeje asaba abahinzi kwirinda abamamyi baba biteguye kubabindikiranya ngo babagurire ifumbire bakayijyana ahandi umuturage agakomeza gupyinagazwa, avuga ko uwo bizagaragaraho ko yayiguze cyangwa yayigurishije azakanirwa urumukwiye.
Biteganyijwe ko iyi fumbire ishyirwa mu mirima ahari ibihingwa biri ku butaka buhuje, ikazajya iterwa mu mirima binyuze mu miganda yo mu matsinda.
Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2023A hari ibice bimwe na bimwe bitaguyemo imvura ihagije kugeza ubu, Ubuyobozi bukaba buri gushyira imbaraga muri gahunda zo kuhira aho bishoboka, n’aho badashobora gutera ibihingwa ngo byere hagahingwa ibihingwa byera vuba kandi bifasha kurwanya inzara nk’imigozi y’ibijumba.











