MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kuki abagana kwa muganga bagabanyutse mu bihe bya COVID-19?

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
20/04/2020

Umubare w’abagana ibigo by’ubuzima waragabanyutse cyane mu kwezi kwa Werurwe 2020 ugereranyije n’amezi abiri yabanje. Hari abavuga ko biterwa n’ibura ry’uburyo bwo kugera kwa muganga, abandi bakavuga ko ari imyumvire idakwiye cyangwa ubwoba budafite ishingiro.

Mu Rwanda, guhera hagati mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka, imibare y’abarwayi bashya b’icyorezo cya coronavirus (COVID-19) yakomeje kuzamuka, gusa mu kwezi kwa Mata  abakira batangiye kwiyongera umunsi ku munsi ugereranyije n’abarwara.

Tariki ya 21 Werurwe Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yatangaje ko abaturage baguma mu ngo, uretse abajya mu mirimo y’ingenzi harimo n’abajya kwivuza.

Bamwe mu baturage bavuga ko bumva batajya kwa muganga keretse baramutse bumva bikabije, ngo ntibajyayo kubera bumva kwa muganga atari amahoro.

Umwe utashatse ko amazina ye amenyekana, utuye mu Karere ka Rwamagana, yagize ati: “Singiye kubeshya najya kwa muganga mu gihe numva ndembye cyane. Kubera ko buriya ushobora kujya kwa muganga kwivuza inzoka, ugatahana coronavirus mba numva mfite impungenge.”

Niyonsenga Denys, umuforomo ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Karenge, mu Karere ka Rwamagana, avuga ko niba yarakiraga abantu  basaga 80 ku munsi mbere y’ibihe bya coronavirus, ubu asigaye yakira abantu 60 baza kwivuza.

Yagize ati: “Hakenewe ubukangurambaga mu nzego z’ibanze ku buryo umuntu wumva arwaye afashwa kugera kwa muganga.”

Yavuze kandi ko bamwe bahagera bamaze kuremba, ndetse bamwe muri bo bakaba bavuga ko baba bishyuye amafaranga menshi kugira ngo bagere kwa muganga.

Umuyobozi w’Ibitaro by’Intara bya Rwamagana biherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Dr. Utumatwishima Abdallah, avuga ko abantu batari bakwiye gutinya kujya kwivuza igihe bumva batameze neza.

Yagize ati: “ Igihe umuntu yumvise atameze neza akwiye kwihutira kuza kwivuza, kuko indwara ntizisoma amakuru, nta kintu zizi ku kirere, ntizinamenya niba hariho gahunda yo kuguma mu ngo (lockdown) cyangwa niba ntayihari, zizira igihe zishakiye.”

Yongeraho kandi ko kuva ibitaro bitangijwe ku mugaragaro bitajya bifungwa, rero ko abantu badakwiye gutinya kwivuza kuko serivisi zitangwa ntacyahindutse, yewe ngo n’urembye cyane yohererezwa imodoka imugeza ku bitaro (ambulance).

Ibitaro bya Rwamagana bigaragaza ko abarwayi bivuje bataha (Outpatient, OPD) yavuye kuri 2,963 muri Mutarama na 3,115 muri Gashyantare ikagera kuri 2,463 muri Werurwe.

Mu Bitaro bya Ruhengeri, bihererereye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu kwezi kwa Mutarama, abarwayi bivuzaga bataha bari 5,574 muri Mutarama, 5,469 muri Gashyantare, ariko muri Werurwe baragabanyutse bagera kuri 4,406.

Dr. Muhire Philbert, umuyobozi w’ibi bitaro yagize ati: “Ndatekereza biterwa n’imyumvire abantu bafite kuri gahunda ya ‘Guma mu rugo’, birashoboka ko hari abumva ko batemerewe kwivuza.”

Yongeye ati: “Nahoze mbiganiraho n’abayobozi b’ibigo nderabuzima, kugira ngo dukorane n’abajyanama b’ubuzima tubwire abaturage ko servisi ziri gutangwa nk’uko bisanzwe.

Muhire avuga ko ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19  zashyizwemo ingufu, harimo gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, kuba abakozi bo kwa muganga bose bambara udupfukamunwa, gutegura aho gukarabira intoki, gusuzuma uwugaragayeho ibimenyetso bya coronavirus, n’ibindi; bityo abantu nta mpungenge bakwiye kugira zo kujya kwivuza igihe cyose hari uwumvise atameze neza.

Dr. Ayingeneye Violette, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye mu Ntara y’Iburengerazuba, yemeza ko igabanyuka ry’abivuza ryatewe nuko ingendo rusange (public transport) zitemewe, bigatuma abadafite ibibazo bikomeye bahitamo kutajya kwivuza, dore ko abagana ibi bitaro baba bavuye mu bice bya kure.

Ku bijyanye no kuba abantu batinya kwandura COVID-19 kugera aho batinya kujya kwivuza igihe bumva barwaye, Dr Ayingeneye avuga ko nta shingiro bifie.

Ati: “Kwa muganga haratekanye kurusha mu isoko, ahubwo ni gute batinya kwa muganga bakajya mu isoko?”

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ababura uko bagera ku bitaro, umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye avuga ko bahisemo no kujya begereza  abaganga mu bigo nderabuzima byegereye abaturage.

Abivuza bwa mbere bataha bagannye Ibitaro bya Kibuye muri Werurwe uyu mwaka ni 1,173, ariko Werurwe 2019 bakaba bari 1,320.

Umwanzuro w’inama y’abaminisitiri uheruka wemeje ko gahunda yo kuguma mu ngo igera tariki 30 Mata, aho kuba 19 Mata nk’uko mbere byari byemejwe, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Kuva Minisiteri y’Ubuzima  itangaje ko umuntu wa mbere yagaragayeho ubwandu bwa Koronavirusi mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe, kugeza  tariki ya 19 Mata 2020  abantu  147 ni bo bayirwaye, muri bo abamaze guyikira ni 76.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: coronavirus

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abakinnyi ba Bugesera FC bagiye kujya bahembwa 1/3 cy’umushahara bafataga kubera COVID-19

Abakinnyi ba Bugesera FC bagiye kujya bahembwa 1/3 cy’umushahara bafataga kubera COVID-19

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU