Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije Abayobozi b’Uturere ndetse n’ab’Inama Njyanama z’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba ko bakwiye kugira umuco wo guharanira ko umuturage abona serivisi zose akenera no kubona n’ibimufasha kuva mu bukene agatera imbere.
Ni bumwe mu butumwa Minisitiri Gatabazi yagatutseho kuri iki cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2022, ubwo yasozaga umwiherero w’Abayobozi bo ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, Abayobozi b’Uturere ndetse n’ab’Inama Njyanama z’Uturere tuyigize waberaga mu Karere ka Bugesera.
Ashimangira ko Umuyobozi wese akwiye guhangayikishwa n’imibereho y’umuturage, Minisitiri Gatabazi yagize ati: “Dukwiye kwiyubakamo umuco wo gushyashyanira umuturage; gushyashanira umuturage ni ukuba ufite umuturage ku mutima, kandi umuturage uwo ariwe wese. Umuyobozi ntabwo akwiye kumva aruhutse, atekanye mugihe hari umuturage utabonye ibyo arya, udafite aho ataha, udafite ubushobozi cyangwa umwana utabonye aho yiga, abaturage bagiye kwa muganga batabonye serivisi. Gushyashyanira umuturage, ni uguharanira ko umuturage abona serivisi zose agomba kubona, abona n’ibimufasha kugira ngo ave mu bukene atere imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi avuga ko uyu mwiherero awungukiyemo byinshi kandi we n’inzego bafatanyije kuyobora bagiye gushyira mu bikorwa ingingo zagarutsweho muri uyu mwiherero, harimo kwimakaza imiyoborere myiza iganisha ku guhindura ubuzima n’imibereho y’abaturage.
Ati: “Ntabwo wagira imibereho myiza udafite aho utura, aho wiherera n’aho utekera; ibyo byose rero bisanzwe bisanzwe mu mihigo y’uturere, ahubwo icyo tugiye gukora ni uko tugiye kongera kubarura neza turebe ngo ninde usigaye, twakora iki mu buryo bwihuse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko muri uyu mwiherero bakuyemo ingamba zizabafasha kwihutisha iterambere ry’umuturage,
Ati: “Tuvanyemo ingamba zifatika zizadufasha kwihutisha iterambere ry’umuturage kuko intego y’ibi byose ari ukumuvana mu bukene, tukareba ko mu myaka ibiri isigaye ngo dusoze NST1 twaba twageze ku ntego.”
Meya Mutabazi akomeza agira ati: “Icyo tugiye gukora mu karere kacu, ni ugufata izo ngamba twaganiriye tukazishyira mu bikorwa bikava mu ntego, mu bitekerezo no mu byifuzo, ahubwo bikagaragara mu iterambere ry’umuturage.”
Imwe mu mihigo minini yagaragajwe izashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kwita ku muturage, harimo uwo Akarere ka Bugesera kagaragaje gafite mu mihigo y’umwaka wa 2022-2023 wo kwimura imiryango 131 igituye mu kirwa cya Sharita igatuzwa ahantu abaturage bashobora kugezwaho ibikorwaremezo ku buryo bworoshye no kwegerezwa ubuyobozi.










