MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Uko Nyirabagenzi yavuye i Kigali akajya gukora ubuhinzi i Mpanga

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
22/07/2022

Nyirabagenzi Francine ni umwe mu baturage bahinga mu gice cya Mpanga gishamikiye ku mushinga mugari wo kuhira i Nasho yemeza ko kuva yamenya ko hari amahirwe yo guhinga ibihe byose we n’umuryango we bagurishije ibyo bari batunze i Kigali bimukira i Mpanga.

Nyirabagenzi afite imyaka 35, ni umubyeyi wubatse ufite abana batatu, atuye mu mudugudu wa Kabuye ya mbere, Akagari ka Mpanga mu murenge wa Mpanga, muri uyu mudugudu batuyemo bahaguze ikibanza bubakamo inzu, naho imirima bahingamo ngo ni iyo bakodesha.

Nyirabagenzi ubwo yahuraga n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU, yari mu murima ari kumwe n’abandi bantu babiri bari kumufasha kubagara umurima w’ubunyobwa yahinze muri iyi mpeshyi akaba ateganya kuzasarura mu kwezi kwa Nzeri,

Yagize ati: “Numvise amakuru ko mu Burasirazuba hari ahantu bahinga buhira mu mpeshyi, igihe cyose bahinga bagasarura bakeza bakarya nta kibazo, ubwo mfata umwanzuro mbwira umugabo nti ubu ntitwajya aho hantu bahinga no mu gihe cy’impeshyi ko wenda ubuzima bwacu hari icyo bwakwiyongeraho.”

Uyu muryango ngo wafashe icyemezo uza gushaka ubutaka bwo guturaho barabubona ndetse ngo aha mu kagari ka Mpanga bahamaze imyaka ibiri, ubuhamya bwa Nyirabagenzi bushingiye kandi ku buryo ubuzima bwabo bumaze guhinduka muri iyi myaka ibiri babikesha amahirwe ari mu buhinzi.

Yagize ati: “Abana bariga nta kibazo, turatuye nta kibazo, yewe bya bindi by’i Kigali byo guhaha buri kamwe nabivuyeho, nanjye ndahinga nkasagurira isoko.”

Muri iki gice cyatunganyijwe ubutaka bwihagazeho, kubugura usanga bihenze dore ko ahari intambwe 30 ku ntambwe 50 ngo utahabona munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Ibi bituma Nyirabagenzi we n’abandi baturage baje gutura muri ibi bice bakurikiye amahirwe ahari bahitamo gukodesha ubutaka mu gihe batarashobora kubwigura burundu, nyamara ngo ubunyobwa yahinze muri ubu butaka buzavamo imifuka irenga ine; agateganyamo inyungu nyinshi.

Nyirabagenzi avuga ko umuntu wese ushoboye gukora, muri iki gihe ari ahantu heza ho gukorera amafaranga kandi akayabona aturutse mu buhinzi, nta kibazo cy’amazi yo kuhira gihari kuko iyo mirima igeramo amatiyo manini y’amazi, afite uburyo bwa gihanga bacomekaho udutiyo duhagaze twimurwa twuhirwa mu buryo nk’ubwo imvura igwamo.

Buri muhinzi wakoresheje aya mazi ku mwero w’ibyo yahinze yishyura amafaranga ibihumbi 10Frw y’amazi.

Nyirabagenzi akomeza agira inama abandi bantu kubyaza umusaruro amahirwe bafite, ati:  “Ubu ngubu ni ugushakisha ubuzima ukareba neza wabona aho uri ko ubuzima buhenze binakugoye, icyo nababwira ni ugukanguka mu bwenge no mu mutwe wabona byanze ugatembera ukagera mu ntara zindi utazi ukareba ahari amahirwe nawe ukajya kuyabyaza umusaruro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yemeza ko amahirwe ari i Kirehe atari aya baturage ba Kirehe bonyine ahubwo ko ari ay’ Abanyarwanda bose,

Yagize ati: “Hari amahirwe menshi nko muri uyu murenge hari ibice binini, hagiye gutangira imishinga migari yo kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga, hari hegitari hafi ibihumbi 10 zizatunganywa muri uyu murenge, Mahama na Nyamugari ni amahirwe menshi agaragara kandi azatuma abaturage bazamura umusaruro.”

Uyu mushinga watashywe  na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku wa 11 Werurwe 2020 ni umushinga wo kuhira imyaka ku buso bwagutse (Nasho Irrigation Project) uherereye mu Karere ka Kirehe.

Ni umushinga watewe inkunga n’umunyamerika wikorera Howard Buffett, ukaba ufite agaciro ka miliyoni 54 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 51 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyirabagenzi Francine

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kirehe

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026
Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira

Itangazo rya HAKORIMANA J Bosco ryo gusaba guhindura amazina

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU