MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ibyo usabwa kwitaho mu kwirinda Coronavirus yamaze kugaragara mu Rwanda

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
14/03/2020
Kuguma mu ngo birakomeza kugeza tariki ya 19 Mata hirindwa COVID-19 (Ifoto: Internet)

Kuguma mu ngo birakomeza kugeza tariki ya 19 Mata hirindwa COVID-19 (Ifoto: Internet)

Mu gihe Leta y’u Rwanda yatangaje ko ku wa 14 Werurwe 2020, i Kigali hagaragaye umuntu wa mbere wanduye Icyorezo cya Coronavirus (COVID-19), Abaturarwanda barasabwa gukurikiza amabwiriza birinda kucyandura.

Ni amabwiriza arimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune neza buri gihe, kwirinda kujya abantu hahurira abantu benshi, kwirinda ingendo zitari ngombwa mu bice byagaragayemo iyo ndwara, kwihutira kumenyesha inzego z’ubuvuzi igihe cyose wumvise kimwe mu bimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro mwinshi, ibicurane no  guhumeka bigoranye, ugahamagara umurongo utishyurwa 114.

Mu itangazo Minisiteri y’ubuzima  yashyize ahagaragara, u Rwanda rwemeje ko umurwayi wa mbere wa COVID-19 ari mu gihugu, akaba  ari Umuhinde wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020, aturutse Mumbai mu Buhinde.

Yagaragaje ko yanduye COVID-19 nyuma yo gusuzumwa, gusa ngo ubwo yageraga mu Rwanda nta bimenyetso by’iyo ndwara yari afite.  Nyuma yaje kwijyana ku kigo Nderabuzima ubwe, tariki ya 13 Werurwe, arasuzumwa, asanganwa iyo ndwara, aravurwa, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Ni itangazo rigaragaza ko yatandukanyijwe n’abandi barwayi, kandi gushakisha abo yaba yarahuye nabo byarakozwe kugira ngo niba hari uwanduye na we avurwe, kandi indwara ntikwirakwizwe.

Hari ingamba Leta yafashe Abaturarwanda basabwa kubahiriza

Mu byo Abaminisitiri barimo  uw’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase  n’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel batangarije kuri RBA  kuri uyu wa 14 Werurwe 2020,  harimo imwe mu myanzuro yavuye mu nama yahuje izo minisiteri n’izindi nzego mu rwego  rwego rwo gukumira Coronavirus yamaze kugera mu Rwanda.

Ni ingamba zirimo ko  insengero zifungwa guhera ku Cyumweru tariki ya 15, abantu ntibabuzwe gusenga  ariko bagasengera mu ngo zabo,

Bikajyana no gushishikariza abantu kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi nko mu bukwe, ibirori, imikino n’ahandi, no kwirinda ingendo zitari ngombwa mu rwego rwo kwirinda ubucucike mu modoka zitwara abagenzi.

Amashuri  guhera ku y’abanza, kugeza kuri za Kaminuza aya Leta n’ayigenga agomba  gufunga imiryango guhera tariki ya 16 Werurwe,  ndetse abakozi n’abakoresha babo, aho babyumvikanyeho bishoboka bakaba bakorera akazi mu rugo.

Muri izo ngamba harimo ko ibikorwa by’ubucuruzi na za resitori bikomeza gukora  hashishikarizwa ko hashyirwa intera ya metero (imwe) byibuze hagati y’abantu.

Ni cyemezo  bigaragazwa ko kizashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’ibyunweru bibiri, nyuma Leta igatanga  undi murongo w’icyakorwa nyuma yo kureba aho iki cyorezo kizaba cyerekeza.

 Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima risaba buri wese gukaraba neza intoki

Ubutumwa aherutse kunyuza ku rukuta rwa Twitter (tariki ya 13 Werurwe), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus  Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi  asaba  akomeje abatuye isi yose guhagurukira kurwanya icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune  batajenjetse.

Ati: “Mu ngamba zitandukanye wafata mu kwirinda COVID-19, iy’ingenzi cyane ni uburyo buhozaho bwo guhorana intoki zisukuye. Hano hari intambwe  Ishami ry’Umuryango w’abibumbye  rishinzwe ubuzima, rigira abatuye isi  mo inama  yo gukurikiza   aho ukarabira n’uko wakaraba intoki  zawe  neza….”

Ni ubutumwa  yanditse mu buryo bw’amagambo, buherekejwe n’amashusho  ye ubwe, yerekana uko umuntu akwiye gukaraba  intoki.

Perezida Kagame hari ubutumwa yatanze mu kwirinda Icyorezo cya COVID-19

Nyuma  gato  yuko bitangajwe ko hari umuntu wa mbere wagaragayeho Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda Perezida Paul Kagame  yatanze ubutumwa  yihanganisha abagizweho ingaruka  n’iki cyorezo hirya no hino ku isi, anagaragaza ko mu Rwanda cyahagaragaye , ndetse asaba Abanyarwanda gukaza ingamba mu kukirinda.

Yanditse ati: “Ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya #COVID19, tuzirikane abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo. Duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima, kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba. Turashimira @DrTedros na @WHO bakomeje kutugenda imbere muri ibi bihe.”

Yakomeje kandi agira ati ” Mu Rwanda hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye #COVID19. Nkuko byakomeje kuvugwa, kugira impagarara muri ibi bihe ntacyo byadufasha. Ingamba zisobanutse kandi zihamye nizo shingiro ryo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’icyi cyorezo.”

“Gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, n’ibindi. Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima (nkuko imigenzo myiza yo kwirinda ibyibutsa)”

“Nkuko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza.”

Icyorezo cya Coronavirus, cyatangiye kumvikana mu mpera za 2019 kigaragara bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Gihugu cy’u Bushinwa, nyuma y’igihe gito gikwirakwira mu isi ari na ko umubare w’abacyandura n’abahitanwa na cyo  wiyongera umunsi ku wundi.

Mu mezi  atarenga ane Coronavirus igaragaye, imaze kugera mu bihugu na za Leta 150  hirya no hino  mu isi.

Abantu  basaga ibihumbi 155 bamaze kuyandura,  abasaga ibihumbi 5 bahitanwe na yo, mu gihe ababarirwa mu bihumbi 74 bari bayanduye bakize.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
RIB staff take oath of office in Eastern Province

RIB staff take oath of office in Eastern Province

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU