Haratuwe, harahingwa hakanororerwa, ariko ntibibuza uhareba kuhabona nk’ahantu heza hanogeye ijisho.
Ni mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, agace gahana imbibi na Parike y’Akagera.
Higanje ubutaka buringaniye, n’udusozi dutoya, imiterere nk’ iyo muri Parike y’Akagera, ndetse n’ibice byinshi byo mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Ibiti byaho, n’ubwo utahasanga amashyamba menshi, byiganjemo amoko y’ishyamba, ibiti bitaba binini cyane ariko bigakomera, kubera guhangana n’izuba n’ubushyuhe bisanzwe bihazahaza, bitewe n’ikirere cyo muri kano gace kigira imvura nkeya.
Mu gihe abahinzi baho bishimira ko ikirere cyabaye cyiza gitanga icyizere ko imyaka izera, imisozi yabaye icyatsi kibisi kubera akavura, ndetse n’igishanga cya Kageyo nta mwuma cyagize.
Irebere amafoto:














Aya mafoto yafotowe na Juan de Dios Nsabimana






