Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa muntu bagaragarijwe ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaza gutura mu Karere ka Bugesera nk’imbogamizi mu kunoza imitangire ya serivisi z’ubuzima mu Bitaro bya Nyamata.
Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Mureshyankwano Marie Rose, riri mu gikorwa cy’iminsi ibiri cyatangiye tariki ya 23 Gicurasi mu Karere ka Bugesera cyo gusura abavuriro n’ibigo nderabuzima mu rwego rwo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu birebana n’imitangire ya serivisi z’ubuvuzi n’imivurire y’indwara zitandura mu bigo nderabuzima.
Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU Hon. Mureshyankwano yagaragaje ko Ibitaro bya Nyamata bigerageza guha umuturage serivisi, icyakora ko hari imbogamizi yo kuba ibi bitaro byakira umubare munini w’abarwayi nyamara bafite umubare muke w’abaganga.
Yagize ati: “Icyo twabonye ni uko serivisi zitangwa neza; abaganga bakora ibishoboka byose bagafasha abaza babagana ariko ikibazo twabonye kiri rusanye ni umubare w’abaganga bakiri bakeya ugereranyije n’abarwayi baba bakeneye serivisi, twahasanze abarwayi benshi cyane barengeje ubushobozi Ibitaro bya Nyamata. Icyo tugiye gukora, ni ukubakorera ubuvugizi kugira ngo bongerere ubushobozi ibitaro cyane cyane kubongerera umubare w’abaganga kuko uracyari mucye cyane.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya ADEPR Nyamata, Dr. Rutagengwa William, yagaragarije Abasenateri bimwe mu bibazo ibi bitaro bya Nyamata bihura nazo mu mitangire ya serivisi ku muturage.
Aha Dr. Rutagengwa yagaragaje ko ahenshi mu hatangirwa serivizi z’ubuvuzi hahora umubare munini w’abarwayi bitewe n’abaganga badahagije.
Ati: “Ku bibazo Abasenateri batubajijeho, ni ibijyanye n’imitangire ya serivisi; twagaragaje uko ibitaro byacu bitanga serivisi, tugaragaza ibibazo bihari, birimo gutanga serivisi ku baturage benshi batuye Akarere ka Bugesera kandi turi ibitaro bimwe, ibyo bigatuma tugira abarwayi benshi kandi dufite abaganga bakeya.”
Mukabasebya Pasikaziya utuye mu Murenge wa Musenyi, ni umwe mu baje kwivuriza mu Bitaro bya Nyamata, avuga ko asanzwe yivuriza kuri ibi bitaro. Uyu mubyeyi w’imyaka 60 ashima serivisi ibi bitaro bitanga ngo n’ubwo hagikenewe abaganga bahagije ngo bajye bavurwa vuba.
Ati: “Nsanzwe nza kwivuriza muri ibi bitaro indwara y’amaso kandi baratuvura kuko iyo ubonanye na muganga rwose ahita akugirira vuba. Gusa ikigaraga ni uko tuba twaje kwaka serivisi turi benshi tukirirwa hano kubera abaganga bakeya, naho ubundi kutuvura baratuvura rwose.”
Mu mbogamizi ku mitangire ya serivisi z’ubuzima mu bitaro bya Nyamata, ahanini zituruka ku bwiyongere bw’abaturage bo mu Karere ka Bugesera nk’igice kiri guturwa cyane, aho Ibitaro bitangira mu mwaka wa 2002 byari biteganyijwe kuvura abaturage barenga gato ibihumbi 250 none ubu abaturage bagana ibi bitaro wikubye kabiri.
Ni mu gihe kandi ibi bitaro bifite abaganga b’inzobere barindwi hakiyongeraho abaforomo n’ababyaza 17.







