Ikipe y’abagore bafite ubumuga bakina umukino wa ‘Sitting Volley ball’ bamurikiye ku mugaragaro Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera igikombe cya shampiyona 2021-2022 baherutse kwegukana batsinze Gicumbi mu mikino ya nyuma yaberaga mu Karere ka Rubavu.
Ni igikombe begukanye mu mikino itegurwa na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite abamuga (NPC Rwanda), umuhango wo kukimurikira Akarere wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Gicurasi 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard agaragaza ko intsinzi y’ikipe y’abantu bafite ubumuga ari ishema ku Karere ikaba n’umusaruro ukomoka ku guha amahirwe bose muri siporo (sport for all) bityo ko byubaka icyizere mu bakiri bato bafite ubumuka cyo kumva ko hari byinshi bashoboye.
Ati: “Impamvu ya mbere ni uko Akarere kaba gatsinze, ariko icya babiri kidushimisha ni uko kuri twebwe ikipe y’abafite ubumuga ifite ikindi kintu ivuze kirenze siporo; bivuze siporo kuri bose, kuko kugira ubumuga bitavuze kudashoora. Iyo dutanze amahirwe kuri bose muri siporo, n’ubutumwa bugomba kugera kuri bose; n’abana bato baba bafite ubumuga bakwiye kwiyumvamo ko kuba afite ubumuga yavukanye cyangwa yahuye nabwo mu buzima, bitarangije ubuzima bwe; ashoboye.”
Meya Mutabazi yasabye iyi kipe gukomeza kugira ishyaka ryo gutsinda, ngo kuko iyo batsinze abantu bakomeza kwibuka ko ari ikipe y’abantu bafite ubumuga itsinze.
Ndamyumugabe Emmanuel , ni umutoza w’ikipe y’Akarere ka Bugesera y’abagore bafite ubumuga ya ‘Sitting Volleyball’, avuga ko nyuma yo kwegukana igikombe bagiye gukomeza kwitegura imikino itaha ya shampiyona kuko bagomba gukomeza kugaragaza umusaruro Akarere kaba kabitezeho.
Ati: “Hari icyo tugomba gukora; kugira ngo uzatware igikombe bisaba kuba ugifite ba bakinnyi baguhaye umusaruro.”
Nyirambarushimana Sandrine, ni Kapitenyi w’ikipe y’abagore bafite ubumuga ikina Sitting Volleyball mu Karere ka Bugesera, avuga ko kuba bahorana intsinzi babikesha ubuyobozi bw’Akarere bubahora hafi bukabafasha.
Uyu mukinnyi yizeza ubuyobozi bw’Akarere ko bazahora ku isonga mu kwegukana ibikombe bitegurwa mu Rwanda ndetse bakarushaho gutekereza no ku rwego rwisumbuyeho.
Ati: “Ndashimira ubuyobozi bw’Akarere budufasha muri byose bigatuma natwe turushaho kwitanga’ haba ku izuba no mu mvura, tugafatanya na bagenzi bacu kugera ku ntsinzi. Rero turizeza Ubuyobozi ko tuzakomeza guharanira intsinzi ndetse tukazamura urwego, tukarushaho gukora andi mateka arenze ku yo dufite muri siporo.”
Iki gikombe ni cya kane Ikipe y’abagore bafite ubumuga ya Sitting Volleyball y’Akarere ka Bugesera yegukanye yikurikiranya kuva itangiye gutwara ibikombe uhereye mu mwaka wa 2018.








