MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

‘Nta muturage uzongera gukoresherezwa ubutaka atahawe ingurane’

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
06/03/2020
Uyu ni umwe mu baturage bemeza ko ubutaka bwe babucishijemo umuhanda atabyumvikanyeho n'ubuyobozi. Iyo ni isambu ye atangaza ko baciyemo kabiri bakamusigira inzu, bamusigiye ikibanza cy'inzu aho yahingaga bahaca umuhanda bangiza imyaka yari yarahinze. Atuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana. (Ifoto: Hakizimana Y.)

Uyu ni umwe mu baturage bemeza ko ubutaka bwe babucishijemo umuhanda atabyumvikanyeho n'ubuyobozi. Iyo ni isambu ye atangaza ko baciyemo kabiri bakamusigira inzu, bamusigiye ikibanza cy'inzu aho yahingaga bahaca umuhanda bangiza imyaka yari yarahinze. Atuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana. (Ifoto: Hakizimana Y.)

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwafashe icyemezo cy’uko nta muturage uzongera gukoresherezwa ubutaka mu gikunze kwitwa inyungu rusange mu gihe nta ngurane ikwiye yahawe.

Ikibazo cyo kudahabwa ingurane gikunze kugaragara, mu bibanza biri mu mijyi aho abaturage batwarirwa ubutaka babwirwa ko hagiye gucamo imihanda izatuma ibibanza byabo byongererwa agaciro.

Iki kibazo kandi gikunze kugaragara ahari imyaka y’abaturage irimburwa kandi abaturage ntibishyurwe aho bigaraga ni mu mihanda ikorwa na VUP, aha naho abaturage basabwa gutanga ubutaka bwabo bugacishwamo umuhanda ndetse abenshi muri abo bakavuga ko badahindurirwa ibyangombwa by’ubutaka.

Zimwe mu ngero zitangwa n’abaturage bavuga uko babangamiwe n’uko umuhanda wacishijwe mu masambu yabo ntibahabwe ingurane.

Mutarambirwa Theoneste ni umwe mu baturage bo mu Murenge wa Munyiginya, yagize ati: “Ikibazo cy’imihanda bakizanye badutunguye twaracyumvaga rwoe ko ari ibikorwa by’amajyambere, ariko baza baradutunguye batwangiriza imyaka mu guca imihanda ni cyo kibazo twagize, naho ubundi iyaka bayitwishyuye nta kindi kibazo twagira kuko imihanda ni iterambere.”

Undi muturage nawe yemeza ko isambu ye bayiciyemo kabiri, bacishamo umuhanda, yagize ati: “Narimfite urutoki runini barucishamo umuhanda wa metero zirindwi n’ahari hasigaye bahamena ibitaka.”

Ibi bibazo kandi bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane ishami ryawo ryo mu Rwanda, Transparency International (TI Rwanda).

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa TI Rwanda, kuri iki kibazo yagize ati: “Muri VUP hari ikibazo cyo kurandura imyaka y’abaturage batagishijwe inama, kurandura imyaka y’abaturage  biteranya Leta n’abaturage, mukwiye kubaha amakuru mukajya nabo inama mukabumvisha ko ibigiye gukorwa biri mu nyungu zabo ariko kandi ntibabangamire uburenganzira bwabo ku mitungo.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, nawe yemeza ko iki kibazo gihari, agakomeza agira ati: “Niba umuhanda ugiye kubakwa ahantu nta ngurane ihari uwo muhanda ukwiye kuwureka (aha yabwiraga abayobozi b’uturere n’imirenge by’iburasirazuba), abazakora ibinyuranyije nibyo bazabyirengera; nta muntu ukwiye gukora ku butaka bw’umuturage nta ngurane amuhaye”

Guverineri Mufulukye akomeza vuga ko hari uburyo bwari busanzwe bw’uko umuturage yumvikana n’ubuyobozi akemera ko hari igice cy’ubutaka bwe gikorwaho, gusa ngo igikwiye guhinduka ni uko uwatanze ubutaka bwe anahabwa icyemezo gishya cy’ubutaka dore abenshi batagihabwa bagakomeza kubarurwaho na bwa bundi bwacishijwemo umuhanda.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Ikigage cyahitanye umwe, barindwi bajyanwa kwa muganga

Gatsibo: Ikigage cyahitanye umwe, barindwi bajyanwa kwa muganga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU