MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Umugabo yafatanwe amasashe ibihumbi 40 ayakuye muri Uganda

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
20/04/2022

Umugabo wari uvuye muri Uganda yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amasashe yari agiye kugurisha mu Murenge wa Kabarondo muri aka Karere ka Kayonza.

Mu mwaka wa 2008 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kurwanya ibikoresho bikozwe muri pulasitiki mu rwego rwo kurengera ibidukikije, birimo amasashe kuko byagaragaye ko agira ingaruka mbi ku bidukikije.

Iyo amasashe ageze mu butaka atuma amazi y’imvura atinjira neza mu butaka bigateza isuri ndetse imyaka ntiyere ndetse akaba anateza umwanda.

Inkuru  MUHAZIYACU ikesha Polisi y’u Rwanda igaragaza ko ku wa mbere, tariki ya 18 Mata, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafashe umugabo wari ufite amapaki 200 ahwanye n’amasashe 40,000 yinjije mu Rwanda ayakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aza gufatirwa mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Kayonza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko Polisi yahawe amakuru ko uwo mugabo yari agiye gutega imodoka itwara abagenzi kandi ko yari afite igikapu bikekwa ko kirimo amasashe.

Yagize ati “Yagiye gutega imodoka iva Kayonza igana Kabarondo, umuturage abonye igikapu afite agira amakenga ko harimo amasashe atemewe gukoreshwa niko guhita ahamagara Polisi. Abapolisi basatse igikapu yari afite niko gusanga afite amasashe ibihumbi mirongo ine (40,000).”

“Uwo mugabo n’amasashe yari afite yahise afatwa ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Mukarange ngo hakorwe iperereza ryimbitse.”

“Akimara gufatwa yemeye ko yakoraga ubucuruzi bw’amasashe atemewe aho yayakuraga mu Gihugu cya Uganda akayinjiza mu gihugu, akaba yari afite abakiriya yayashyiraga mu Murenge wa Kabarondo.”

SP Twizeyimana yashimiye umuturage watanze amakuru agafatwa, anasaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu bakora ibyaha.

Yasoje yihanangiriza abacuruzi ndetse n’abaguzi kwirinda gukoresha amasashe atemewe, ahubwo bagakoresha ibindi bikoresho bitagira ingaruka ku bidukikije.

Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ni muri urwo rwego Polisi yashyize imbaraga mu kurengera ibidukikije no gufata abantu bose bagira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

[Iyi nkuru MUHAZIYACU iyikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda.]

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: magenduPolisi y'u Rwanda

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026
Bugesera: ARCOS Network yahuguye abahinzi ku mushinga w’isoko rya Karubone
Amakuru

Bugesera: ARCOS Network yahuguye abahinzi ku mushinga w’isoko rya Karubone

29/09/2026
Ngoma: Abacukura amabuye y’agaciro basabwe gukaza umutekano no gukumira imparata
Amakuru

Ngoma: Abacukura amabuye y’agaciro basabwe gukaza umutekano no gukumira imparata

10/09/2026
Gatsibo: Hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka bisaga miliyoni 1.5 mu gihembwe cya A 2027
Ibidukikije

Gatsibo: Hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka bisaga miliyoni 1.5 mu gihembwe cya A 2027

07/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iyo umuntu atarahabwa ibyo yatsindiye, ubutabera ntacyo buba bumumariye – Meya Mutabazi

Iyo umuntu atarahabwa ibyo yatsindiye, ubutabera ntacyo buba bumumariye - Meya Mutabazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU