Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Mifotra) itangaza ko abakozi benshi bo mu Rwanda bahabwa amasezerano y’umunsi, abakozi bahabwa aya masezerano bakanenga abakoresha badashaka kubahiriza amategeko.
Raporo y’ubugenzuzi bw’umurimo bw’igihembwe cya mbere n’icya kabiri mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 igaragaza ko umubare munini w’abakozi bahabwa amasezerano y’akazi y’umunsi umwe.
Ni ubu bugenzuzi bwakozwe ku bakozi 2,200,597 bwagaragaje ko abafite amasezerano y’umunsi umwe ari 1,315,826.
Bamwe mu bakozi bahabwa aya masezerano bavuga ko buri munsi baba biteguye kwirukanwa, kuko amasezerano bahabwa akenshi ari mu magambo.
Zimwe mu ngero zifatika ikinyamakuru muhaziyacu.rw gifite ni bamwe mu bakozi bakora isuku mu bigo bitandukanye haba ku biro by’akarere, intara,ibitaro n’amashuri makuru na za kaminuza.
Ibi bigo bya Leta bitanga isoko ba rwiyemezamirimo bakaripiganirwa, uritsindiye agashaka abakozi akoresha, umukozi ubonye akazi nta masezerano ahabwa yanditse ariko aba yemerewe gukora buri munsi, nyamara bitewe nuko yabonye akazi ashobora kwirukanwa nta nteguza kandi ntaho yabariza kuko amasezerano ye abarirwa ku munsi.
Abo twaganiriye batifuje ko amazina yabo atangazwa, barimo umwe mu bakora isuku mu Karere ka Rwamagana uvuga ko nta masezerano y’akazi agira.
Yagize ati: “Nta masezerano yanditse tugira ariko buri munsi tugomba gukora tukabarirwa amafaranga yacu bitewe n’iminsi wakoze, iyo hari iyo wasibye bayikuramo. Twifuzaga ko Leta yadukurikiranira aba bakoresha bacu bakajya bubahiriza amategeko uko avuga”
Iki kibazo kigaragara cyane mu bikorera, Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba Nkurunziza Jean de Dieu yemeza ko bamwe bafite ubumenyi bucye ku mategeko,
Yakomeje agira ati: “Turarushaho gusobanurira abakoresha amategeko abagenga, anagenga abakozi bagahyiraho intumwa z’abakozi zafasha gukemura ibibazo byagaragaye, bigakemuka hatitabajwe inkiko. Ingamba zihari ni ukwegera abakozi, umukozi ufashwe neza akora neza akongera umusaruro”
Abakoresha bashinjwa n’abakozi babo ko ibyo bakora babisobanukiwe, kubera impamvu zo kwanga kubishyurira imisanzu y’ubwishingizi.
Urugero rutangwa n’aba bakozi bakora isuku, ni uko bahembwa amafaranga ibihumbi 30, bigabanywamo kabiri, kuri konti zabo za banki bahabwa amafaranga ibhumbi 28 naho ibindi bihumbi bibiri byo bakabihabwa mu ntoki.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yemeza ko abakoresha batanga amasezerano y’umunsi umwe ibyo bakora bitemewe n’amategeko.
Ati: “Turi gukora inama mu turere twose duhuza abakozi n’abakoresha nabo mu masendika kugira ngo tubwire abakoresha impamvu abakoresha babikora (gutanga amasezerano y’umunsi umwe), ni ukugira ngo bahunge ibyo abo bakozi bagomba guhabwa. Hari abo usanga bavuga ko ari amasezerano y’umunsi umwe, ariko bagakomeza kubakoresha igihe kirekire.”
Kurwanya ibibazo nk’ibi bikigaragara mu murimo, bisaba ko ubugenzuzi bw’umurimo burushaho gukaza ingamba no gufatira ibyemezo n’ibihano biteganywa n’itegeko ibigo n’abakoresha bigaragayeho.






