Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba burasobanura ko kuba hari abaturage bagaragaza imbogamizi zo gutinda kwishyurwa ingurane, akenshi gutinda kubishyura hari aho biterwa n’izindi nzego zibishinzwe zitari Akarere.
Ni mu gihe, mu bihe bitandukanye abaturage bumvikana mu bitangazamakuru bataka gutinda guhabwa amafaranga ingurane z’ibyabo byangirijwe n’ibikorwa byo gukwirakwiza ibikorwaremezo nk’ imihanda, imiyoboro y’amazi n’iy’amashanyarazi.
Muri abo haribo n’aba bo mu Murenge wa Remera bamaze umwaka bijejwe inguranye z’ibyabo byangirijwe n’iyubakwa ry’umuhanda Kagitumba-Kayonza -Rusumo.
Mandela Placide w’i Nyamagana ati: “Batubaririye imitungo yacu yangirijwe n’amazi ava mu muhanda kuva mu kwezi kwa Kabiri (Gashyantare 2019) ariko n’ubu ntibaratwishyura, njyewe bari bambariye kumpa ibihumbi 113frw.”
Mugenzi we na we ati: “Baraje barabara batubwira ko ngo dutegereze amafaranga, njyewe bambariye ibihumbi 40frw, Akarere karabizi ariko ntabwo baratwishyura, kandi ni ikibazo.”
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2019 yabaye tariki ya 19 na 20 Ukuboza, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagaragaje ko hirya no hino mu turere 30 tw’u Rwanda, Leta igomba kwishyura abaturage amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari 20.
Ayo mafaranga arimo ay’abaturage bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka ibikorwa remezo batari bishyurwa n’ay’ingurane z’ahanyujijwe ibikorwaremezo by’amazi amashanyarazi, imihanda n’ibindi
Umuyobozi w’Akerere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise asobanura ko bimwe mu bibazo by’abatinze kwishyurwa ingurane, hari ibiterwa nuko Akarere katabifitemo uruhare ahubwo hari izindi nzego zigomba kubikemura.
Ati: “Hari ibyagaragajwe biri mu cyiciro k’ingurane, izo ngurane zitari mu bubasha bw’akarere, dukenera ko izindi nzego ziba zarateguye n’imishinga, abafatanyabikorwa cyangwa ibigo bya Leta biba bifite inshingano. Akenshi usanga, biriya bibazo bitakemutse ibyinshi ari n’ibyo mu birarane byo hambere.”
Ikibazo cyo kwishyura ingurane, ni kimwe mu byo Akarere ka Ngoma gaherutse kugaragariza Abadepite baherutse kugasura, kuko mu bibazo 195 (Abadepite) bari bakiriye 2018, muri uyu mwaka 2019 bakagarutsemo basanze harimo ibibazo Umunani bitakemutse, byiganjemo iby’abaturage batishyuwe ingurane.
Depite Mukabikino Jeanne Henriette asobanura ibyo bibazo bigomba gukorerwa ubuvugizi, kandi hari ingamba Leta yafashe.
Ati: “Turakomeza gukora ubuvugizi kandi ikigaragara ni uko mu myaka yashize iryo kosa ryabayeho, ariko ubu na bike bisigaye ni ibirarane. Muri uyu mwaka turimo nta muturage ukwiye kwemererwa ko ibye bihutazwa cyangwa se bifatwa batarahabwa ingurane ikwiye, kandi hagashingirwa ku itegeko niba hari n’ubukererwe, mu ngurane ikwiye hakaniyongeraho inyungu ya 5%.”
Itegeko rigena uburyo bwo kwimura abantu ku nyungu rusange ryo mu mwaka wa 2015, riteganya ko nubwo nta muntu wemerewe kubuza ko hari igikorwa cy’inyungu rusange kinyuzwa mu butaka bwe, rinateganya ko icyo gikorwa, gikorwa ari uko nyir’ubutaka abanje kwishyurwa indishyi ikwiye.





