Ikipe y’abagore ya Bugesera sitball yageze ku mukino wa nyuma mu mikino ikinwa n’abantu bafite ubumuga nyuma yo gutsinda imikino itanu.
Ni mu mikino yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gashyantare, aho amakipe agera kuri 20, ni ukuvuga 10 y’abagabo na 10 y’abagore yahuriye mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo guhatanira kugera ku mikino yanyuma.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko kuba iyi mikino yabereye muri aka Karere ari ishusho nyayo yo gushyigikira abafite ubumuga, bityo ko ngo kuba ufite ubumuga bidasobanuye ko ntacyo ushoboye.
Ati: “By’umwihariko ni amakipe y’abafite ubumuga, rero bivuze ikintu cyihariye; siporo ireba bose(inclusiveness), ariko ni no gushyigikira cyane abafite ubumuga kuko tugendera ku ihame rya siporo ry’uko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko ntacyo ashoboye”
Meya Mutabazi yakomeje avuga ko kuba iyi mikono yabereye mu Karere ayobora ari amahirwe yo kugira imigenderanire n’ubusabane ndetse no kunezerwa kw’abakinnyi n’abafana baturutse mu Turere twitabiriye iyi imikino.
Ni imikino izakomeza kuri iki Cyumweru aho buri kipe igomba gukina imikino icyenda. Kuwa Gatandatu amakipe amwe n’amwe akaba yaraye akinnye imikino itanu. Ikipe ya Bugesera yaraye itsinze Kirehe 28-28, Ngoma 13-30, Kayonza 22-32, Gakenke 22-29, na Gicumbi 22-28.
Amakipe atanu ya mbere mu bagabo n’atanu mu bagore niyo azerekeza mu mikino ya nyuma.









