Abakobwa batatu biyamamarije mu Ntara y’Iburasirazuba babonye ibihembo mu irushanwa rya Miss Rwanda ryegukanywe na Nishimwe Naomie ryarangiye mu ijoro ryakeye.
Ababonye ibihembo ni Teta Ndenga Nicole wagizwe Nyampinga w’Umuco (Miss Heritage), Ingabire Diane wagizwe Nyampinga wabaniye neza abandi (Miss Congeniality) na Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda.

Ibirori byo gutoranya umukobwa uhiga abandi byabaye mu ijoro ryakeye bibera ku Intare Conference Arena i Rusororo. Nishimwe Naomie yabaye Nyampinga wa munani utowe mu mateka y’u Rwanda.
Mu byashingirwagaho hatoranywa Nyampinga harebwe uburanga ( amanota 30 ku ijana), ubuhanga mu kuvuga (amanota 40 ku ijana) nuko umukobwa yiyerekanye (amanota 30 ku ijana) byose bikagira igiteranyo cy’amanota ijana.
Nishimwe Naomie w’imyaka 20 y’amavuko wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali niwe wagizwe Nyampinga w’u Rwanda akaba yasimbuye Nimwiza Meghan wari watowe mu mwaka ushize wa 2019, uretse kuba Nyampinga uyu mukobwa yanatowe nk’uwuhiga abandi mu kuberwa n’amafoto Miss Photogenic.

Nishimwe Naomie agiye kumara umwaka ahembwa ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, yahawe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Suift n’amavuta yayo yatanzwe na Suzuki biciye muri Rwanda Motor.
Azahabwa umwaka wose akoresha imisatsi n’inzara, yambikwa imyenda y’ibirori ku buntu mu gihe akeneye amakanzu, azahabwa serivisi za banki umwaka wose ahabwe ubwishingizi bwo kwivuza, gusohokera muri resitora umwaka wose kimwe no kuryama mu cyumba cya hoteli yabakiriye mu mwiherero.
Azarihirirwa itike y’indege imujyana mu kiruhuko mu Mujyi wa Dubai anishyurirwe ibijyanye n’urwo rugendo byose, azahabwa imyenda ya siporo igihe ayikeneye mu mwaka wose n’ibindi byinshi bitandukanye.
Umwiza Phionah wiyamamarije Iburasirazuba wabaye igisonga cya mbere yahembwe 1,200,000 Frw.






