MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Batatu batawe muri yombi bazira gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe 

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
15/01/2022

Abaturage batatu bo mu Karere ka Kayonza bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Umwe yafatiwe mu kirombe cya Wolfram, giherereye mu Murenge wa Mwiri, mu gihe undi w’umugore yafatiwe mu Murenge wa Murama ku wa 13 Mutarama 2022

Inkuru MUHAZIYACU ikesha Polisi y’u Rwanda ni uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamuduni Twizeyimana, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abashinzwe umutekano muri icyo kirombe.

Yagize ati: “Polisi yakiriye amakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama ko hari abantu bari mu kirombe cya Ryamutumo barimo gucukura amabuye y’agaciro bitemewe. Polisi yahise itegura igikorwa cyo kujya kubafata nibwo babiri bahise bafatirwa mu cyuho barimo gucukura bifashishije ibikoresho gakondo. Bari bamaze gucukura ibiro 10 ariko batarayayungurura.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko kuri uwo munsi Polisi yakiriye andi makuru ko hari umugore uri mu kirombe cy’imwe muri sosiyete zicukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Kayonza. Abashinzwe umutekano muri icyo kirombe bamubonye asohokamo, abapolisi bahise bahagera bamusangana ibiro 3 by’amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho kongera gukangurira abantu kwirinda gucukura amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa kuko usibye kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko bashobora kugwirwa n’ibyo birombe kuko nta bwirinzi baba bafite.

Yashimiye abashinzwe umutekano bihutiye gutanga amakuru, asaba n’abandi baturage kujya babikora.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mwili na Murama kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni eshanu eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaUbucukuzi

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibiro by’Intara y’Iburasirazuba byatangiye kuvugururwa

Ibiro by'Intara y'Iburasirazuba byatangiye kuvugururwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU