Ku munsi wa mbere w’ubukangurambaga bugamije kurengera ubuzima bw’abaturage mu Karere ka Kirehe hamenywe inzoga zitujuje ubuziranenge litiro 2,023 zo mu bwoko butandukanye zafatiwe mu bice bitandukanye, hanaterwa ibiti 700 byo mu bwoko bwa ‘Gereveria’.
Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa mbere tariki 3 Mutarama 2022. Ubuyobozi, Inzego z’umutekano n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Mirenge ya Kirehe na Kigina bazindukiye mu bikorwa cy’umuganda wo gutera ibiti,
Ku gicamunsi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwifatanyije n’abari muri uwo muganda mu kindi gikorwa cyo kumena inzoga litiro 2,023 zitujuje ubuziranenge, zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 2,023,000. Muri izi nzoga zamenywe harimo izengwaga mu buryo butemewe n’izacuruzwaga zararengeje igihe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yabwiye MUHAZIYACU ko ubu bukangurambaga bwatangijwe muri iki cyumweru bugamije kurwanya inzoga n’ibiribwa bikorwa bitujuje ubuziranenge, Ubuyobozi bukaba buri kubufatanyamo mu buryo butaziguye n’abo mu nzego z’umutekano n’ibigo bishinzwe kugurikirana ubuziranenge,
Meya Rangira avuga ko mu rwego rwo kwirinda izo nzoga zitemewe Abanyakirehe basabwa kwita ku kugenzura ubuziranenge bw’ibyo barya cyangwa banywa,
Yagize ati: “Abanyakirehe turabasaba kujya banywa cyangwa barya ibinyombwa cyangwa ibiribwa bifite ubuziranenge. Muri ubu bukangurambaga twerekana urutonde rw’inganda zemewe no gusaba abaguzi ko bajya bashishoza ibyo bagiye kugura. Kandi n’abacuruzi tubibutsa ko bafite inshingano zo gucuruza ibifite ubuzirantenge.”
Ubu bukangurambaga bugamije kurengera ubuzima bw’abaturage mu Karere ka Kirehe buri kujyanishwa no kwibutsa abaturage babarirwa mu bihumbi 400 batuye mu Mirenge 12 igize aka karere gukomeza kwirinda Icyorezo cya Covid-19, ari na ko abatarakingirwa bitabira kwikingiza inkingo zose,
Meya Rangira yakomeje agira ati: “COVID-19 iracyahari kandi turasaba abaturage ko bakomeza kwirinda COVID-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho; Abatarakingirwa ko bafata urukingo.”
Ibipimo biherutse gushyirwa ahagaragara mu mpera za 2021 mu bijyanye no gukingira Covid-19, byerakana ko mu baturage bagera ku bihumbi 300 bagomba gukingirwa mu Karere ka Kirehe abari bamaze gukingirwa urukingo rwa mbere ari ibihumbi bisaga 275, abari bamaze gufata inkingo ebyiri basaga ibihumbi 193, mu gihe abari bamaze guterwa urukingo rwa Gatatu cyangwa ‘Dose’ ishimangira babarurwaga mu 4000.









