Umugore w’imyaka 62 amaze iminsi ine aburiwe irengero, bamwe bagakeka ko yiyahuriye mu Kiyaga cya Muhazi abandi bagakeka ko hari abamutayemo.
Ni umugore wabuze kuwa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021 aburira mu Murenge wa Gishari mu Kagari ka Bwinsanga mu Mudugudu wa Shaburondo hafi y’Ikiyaga cya Muhazi, akaba yarabuze ahagana saa Cyenda z’amanywa aho yari arimo asoroma intoryi mu murima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gishari,Muhinda Augustin, ubwo yaganiraga na MUHAZIYACU, yavuze ko uyu mugore yari ari kumwe n’umugabo we bari gusarura intoryi ngo umugabo we afata izo bari bamaze gusarura azijyana mu isoko rya Ruhunda amusiga asarura agarutse aramubura.
Ati: “Kugeza n’ubu umurambo nturaboneka, akibura twarabimenyeshejwe tujyayo turashakisha ku Cyumweru, gusa icyo twabonye ni imyenda yari yambaye n’ibase yakoreshaga, ku wa mbere Marine zaraje zirashakisha ntitwamubona ejo nabwo hari abandi baje basanga harimo isayo batugira inama yo gushakisha abandi bantu bakoresha ubwato.”
Uyu muyobozi yavuze ko iminsi ibaye ine bashakisha ngo nibura bamenye amakuru niba yarishwe cyangwa se yariyahuye, yavuze ko bazakomeza gushakisha no gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyo yaba yazize.






