MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abaturage babiri bafatanwe litiro 35 za kanyanga

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
05/02/2020

Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare, kuri iki cyumweru tariki ya 03 Gashyantare mu murenge wa Karangazi, akagari ka Mbare, mu rugo rwa Nsanzimfura Laurent w’imyaka 38 n’urwa Mukantambara Florence w’imyaka 40 yahafatiye litiro 35 za kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko mu rugo rwa Mukantambara hafatiwe litiro 20 naho mu rugo rwa Nsanzimfura hafatirwa litiro 15, gufatwa kwazo bikaba byaraturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Mu rugo rw’aba bombi si ubwa mbere hari hafatiwe kanyanga, kuko Nsanzimfura afunguwe azira gucuruza kanyanga, mu gihe umugabo wa Mukantambara n’ubu afunzwe azira gucuruza kanyanga. Abaturage rero bakomeje gutanga amakuru ko n’ubundi muri izi ngo zombi hacururizwa kanyanga nibwo Polisi yateguye igikorwa cyo kujya kubafata.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko muri icyo gikorwa abapolisi basanze mu rugo rwa Mukantambara murumuna we witwa Nyirabuyange Mediatrice w’imyaka 18 ariwe urimo gucuruza iyo kanyanga, aba ariwe ufatwa naho Nsanzimfura na Mukantambara bagahita bacika ubu bakaba barimo gushakishwa.

CIP Twizeyimana yasabye abaturage bose gutangira amakuru ku gihe kugira ngo habeho gukumira no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage.

Yasabye kandi abakoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima, gucibwa amande no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi.

Uwafashwe na kanyanga yacuruzaga yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi mu gihe hagikorwa iperereza ngo n’abacitse bafatwe.

Iteka rya Minisitiri Nº001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo mu ngingo ya 5, rigaragaza ko inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 bavuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Mu gika cya Gatatu muri iri tegeko bagaragaza ko ufatanwe ibiyobyabwenge byoroheje ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’
Amakuru

Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana City yanganyije na Gicumbi FC mu mukino warangiye mu mvururu

Rwamagana City yanganyije na Gicumbi FC mu mukino warangiye mu mvururu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU