MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abarezi n’abanyeshuri bashimira Leta imbaraga yashyize mu kongera ibyumba by’amashuri

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
14/10/2021

Bamwe mu barezi n’abanyeshuri bo mu karere ka Gatsibo bashima Leta y’u Rwanda umuhate yagize mu kubaka ibyumba by’amashuri bishya, byafashije mu kugabana ubucucike no kuruhura abagorwana no gukora ingendo ndende bakoraga bajya banava ku ishuri kure.

Kuri uyu wa 13 Ukwakira, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwasuye amashuri yo muri aka karere kugira ngo barebe uko gahunda z’itangira ry’amashuri rihagaze ndetse n’uko gahunda zo kugaburira abana ku mashuri zishyirwa mu bikorwa, ahakiri imbogamizi zikagaragazwa ndetse zigashakirwa ibisubizo mu buryo bwihuse.

Mu Karere ka Gatsibo hubatswe ibyumba bishya 1,087  mu mwaka ushize w’imihigo wa 2020-2021 harimo ibyongerewe ku mashuri yari asanzwe ndetse n’ibigo bishya byahanzwe mu rwego rwo korohereza abana bakoraga ingendo ndende bajya ku ishuri.

Muri ibyo byumba 1087 , harimo 578 byubatswe na Leta na 509 byubatswe ku nkunga ya Banki y’isi; n’ubwiherero 1,558.

Muri rusange uru rugendo rwaranzwe n’uko abarezi n’abanyeshuri bashimye ubuyobozi bw’Igihugu bwatekereje kongera ibyumba by’amashuri dore ko hari ahahanzwe ibigo bishya mu rwego rwo korohereza abana bakoraga ingendo ndende bajya ku ishuri.

Bamwe muri aba bana bemeza ko ubu bagiye kwiga bashyizeho umwete ndetse bafite intego yo kuzatsinda cyane, nk’uko byemezwa na Uwase Divine wigaga ku kigo cya ADEPR Ngarama, kugera kuri iki kigo avuye iwabo yakoraga urugendo rw’isaha imwe n’igice,

Yagize ati: “Nageraga ku ishuri nkasanga abandi batangiye kwiga, hari amasomo amwe yancikaga, hari n’ubwo nageraga mu rugo nkasanga batatetse ariko ubwo nagereye hano ku ishuri tukanarya byatangiye kunyorohera.”

Dusingizimana Seleman we ikigo yigaho ni gishya ndetse urugo rw’iwabo ruri munsi y’ikigo cya GS Gatongo muri Ngarama, avuga ko ikigo yigagaho mbere cyari kure kandi ntabone umwanya wo gusubira mu masomo, ariko ubu ngo isaha ya saa kumi n’ebyiri niyo yihaye yo kwisubirishamo amasomo nyuma yo gucyika uturimo two mu rugo afasha ababyeyi. Ashimira Leta y’u Rwanda yaborohereje bakegerezwa amashuri ubu bakaba batagikora ingendo ndende.

Usibye aba banyeshuri, abarezi nabo bashima iyi gahunda yo kubaka ibyumba byinshi by’amashuri byafashije ko ubucucike bugabanyuka. Aba barezi bavuga ko iminsi ya mbere yo gufungura amashuri bakoze ubukangurambaga bwo kugera mu ngo z’abaturage kugira ngo babashishikarize kohereza abana babo ku ishuri, Ibi byorohejwe n’uko nabo bari hafi kandi bazi ingo zifite abana batagiye ku ishuri.

Musanabera Alphonsine ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Marimba,  avuga ko bari basanganywe ibyumba by’amashuri Icyenda n’abanyeshuri 1, 612 buri cyumba cyari gifite abana hafi 200,

Yakomeje agira ati: “Twongerewe ibindi byumba Icyenda bishya byadufashije kugabanya ubucucike kuko hari n’abandi bana bagiye mu bigo bishya, ubu ubucucike bwagabanyutse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko ibyumba byubatswe byagabanyije ubucucike,  yakomeje agira ati: “Dufite icyizere ko mu  myaka itatu iri imbere ikibazo cy’ubucucike n’ingendo ndende kizaba cyakemutse.”

Ibyinshi mu bigo bifite imirima mito ihingwamo ibiribwa byifashishwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

Mu byumba by’amashuri bishya 1087 n’ubwiherero 1,558 ni byo biherutse kubakwa mu Karere ka Gatsibo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Gatsibo

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abana babiri basanzwe mu murima barishwe hakekwa Sekuru na Nyirarume

Kirehe: Abana babiri basanzwe mu murima barishwe hakekwa Sekuru na Nyirarume

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU